Connect with us

Education

LETA YA AMERIKA ITEZA IMBERE GUSOMA BICIYE MU GUTANGIZA AMASOMERO RUSANGE MASHYA

 351 total views,  3 views today

Leta Zunze Ubumwe z Amerika ziyemejegushyigikira intego z’u Rwanda z’uburezi harimo guteza imberegusoma no kwandika.

Kimwe mu bikorwa biri kuba bigaragaza uku kwiyemeza kwa Leta ya Amerika mu guteza imbere uburezi ni amasomero rusange yashinzwe mu turere twa Kirehe, Ngororero, Ruhango na Burera ku nkunga y’Ikigega cyAmerika Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID).

Aya masomero rusange mashya yashinzwe n’Umushinga waUSAID Mureke Dusome ushyirwa mu bikorwa na Save the Children n’Umuhuza, ku bufatanye n’Itorero ry’Igihugu, IsomeroRusange rya Kigali, n’uturere.

Aya masomero akorera mu nyubako zatanzwe n’uturere, buri somero rikaba ryarahawe ibitabo, ububiko bw’ibitabo, umukeka, intebe, mudasobwa n’imashini icapa.

Abakorerabushake baratoranyijwe bazafasha mu gucunga aya masomero, guteza imbere ibikorwa byo gusoma bibera mu muryango ndetse no gushishikariza abana kwitabira gusoma.

Abagore, abagabo, abana b’abakobwa n’abahungu, abantu bafite ubumuga n’abatabufite hamwe n’amashuri ari hafi y’ayamasomero barashishikarizwa kugana aya masomero, bagakoresha ibikoresho biyarimo, bakayasura inshuro nyinshi, bakanasoma nibura iminota 15 buri munsi.

Igikorwa cyo gutangiza isomero rishya mu karere ka Burera cyabaye tariki ya 3 Ukuboza mu Murenge wa Bungwe.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Save the Children mu Rwanda, Phoebe Mukazera, yagize ati: Kongera umubare w’abana basoma no kubabonera aho basomera hatekanye mu muryango mugari biri mu byihutirwa byitabwaho na Save the Children. Guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika bizafasha mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.”

Kuva mu mwaka wa 2016, Umushinga wa USAID MurekeDusome watangije amahuriro yo gusoma arenga 2500 mu gihugu hose, aho abana bahurira hamwe bavuye ku ishuribakishimira gusoma udutabo tw’inkuru z’Ikinyarwanda, bafashijwe n’Abajyanama b’Uburezi hamwe  n’abakorerabushake.

Mu mwaka wa 2020, Umushinga wa USAID Mureke Dusome hamwe n’uwa Reading Ready ushyirwa mu bikorwa na Save the Children, ufatanyije n’Umuhuza hamwe n’Isomero Rusange ryaKigali bahuguye abantu 85 bakurikirana amasomero rusange baturuka mu gihugu hose;ndetse amasomero rusange 40, burisomero ryahawe  ibitabo by’inkuru z’ikinyarwanda 500.

Matilde Kayitesi, Umuyobozi w’Umuryango Umuhuza yashimye uruhare rw’Itorero ry’Igihugu,  Akarere ka Burera, Abajyanama b’Uburezi n’ Abakorerabushake Indahangarwa. Aya masomero rusange yerekana indanga gaciro z’umuco wacu w’ubufatanye no gutanga serivisi nziza bizihutisha kugera ku ntego z’Igihugu harimo n’intego yo gushimangira umuco wo gusoma no kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.”

Gutangiza isomero rusange mu karere ka Burera byahuriranye n’Icyumweru Cyahariwe Ubukorerabushake cyatangiye tariki ya30 Ugushyingo kikazageza tariki ya 5 Ukuboza.

Umuhuza hamwen’Itorero ry’Igihugu basinye amasezerano y’ubufatanye agamije gushimangira uruhare rw’urubyiruko rw’abakorera bushake mu guteza imbere mu bana no mu muryango mugari ibikorwa byo gusoma no kwandika mu gihe cy’Urugerero rw’Umudugudu, n’bindi bikorwa by’Itorero.

Abakorana bushake b’urubyiruko 888 barahuguwe ubu bakaba bari gufasha mu bikorwa biteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu muryango mugari hirya no hino mu gihugu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Education