MHC: irasaba abanyamakuru kurushaho gukoresha ikoranabuhanga rya Telefone mu gutara no gutangaza inkuru

 819 total views,  1 views today

Kuva ku wa 30/11/-4/12/2020, abanyamakuru 24 bakorera ibitangazamakuru bitandukanye bari mu karere ka Musanze, aho bitabiriye amahugurwa ku gukoresha telefone igezweho mu gutara no gutangaza inkuru n’ibiganiro.

Ni amahugurwa yateguwe n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, Ishuri ry’Itangazamakuru.

Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo yavuze ko aya mahugurwa agamije kongerera abanyamakuru ubumenyi buzatuma babasha gutara no gutangaza inkuru bakoresheje telefoni igezweho ngendanwa.

Yakomeje avuga ko ibi bizatuma akazi kabo kihuta kandi ubunyamwuga ntibuhungabane by’umwihariko muri iki gihe Isi, n’u Rwanda by’umwihariko bikomeje kwihuta mu iterambere hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni ku nshuro ya kabiri Inama Nkuru y’Itangazamakuru ifatanyije na Kaminuza y’u Rwanda, Ishuri ry’Itangazamakuru mu gutegura amahugurwa ku gukoresha telefoni igezweho mu gutara no gutangaza inkuru (Mobile Journalism).

src:mhc

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *