Hamenyekanye Abakobwa bazahatanira ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2020

 710 total views,  2 views today

Abakobwa 11 b’ubwiza n’ubuhanga bahatanira guserukira u Rwanda muri Miss Supranational izabera muri Poland hagati ya Gashyantare na Gicurasi 2020, bamaze kumenyekana.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020, kuri Sunday Park iherereye Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, habereye ijonjora rya kabiri ku banyarwandakazi bagomba guhatanira ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2020.

Ni ku nshuro ya kabiri iri rushanwa riba. Harashakishwa umukobwa uzasimbura Miss Umunyana Shanitah ahagararire u Rwanda muri Miss Supranational ibere muri Poland, aho umukobwa uryegukana ahabwa ibihembo bikomeye.

Abategura iri rushanwa bahisemo abakobwa batanu ari nabo bitabiriye barimo Claire Uwangabe, Shimwa Audrey witabiriye irushanwa rya Miss Geek 2019, Umuratwa Anitha witabiriye Miss Rwanda akagarukira mu 10 ba mbere, Umunyana Divine na Mushimiyimana Sandra

Aba bakobwa batanu biyongereye ku bandi batandatu batoranyijwe, ku wa 10 Ugushyingo 2020, barimo Uguyeneza Alia, Urusaro Ange Princess, Uwase Denyse, Umugwaneza Carine, Irene Charlene na Grace Munezero bitabiriye Miss Rwanda 2020.

Umwe muri aba bakobwa azasererwa binyuze mu irushanwa rizabera ku mbuga nkoranyambaga rizwi nka ‘Social Media Influencer’, kugira ngo hazasigare 10 ari nabo bazavamo umukobwa umwe uzegukana ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2020.

Umuratwa Anitha witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2020 akagarukira mu 10 ba mbere, yabwiye INYARWANDA, ko iri rushanwa ryamutinyuye, rimuhuza n’abantu binatuma yiyemeza kwitabira Miss Supranational, kugira ngo ashyire mu bikorwa umushinga we.

Uyu mukobwa yavuze ko yitabiriye Miss Rwanda 2020 agira ngo niyigukana ikamba azakore ku mushinga wo guteza imbere siporo mu ngeri zitandukanye, ntiyagira amahirwe bituma yiyemeza no kuwukomezanya muri Miss Supranational Rwanda 2020.

Yavuze ko afite icyizere cy’uko azegukana ikamba, ashingiye ku myiteguro yakoze no kuba yiyizeye. Ati “Ntakubeshye nifite icyizere cyinshi cyane. Nizera Imana nanjye ubwanjye, kandi nditeguye. Ndasaba abantu kunshyigikira, hari igitekerezo cy’ibyo nakongera mu mushinga wanjye n’uko nakwitwara mu irushanwa bambwira.”

Shimwa Audrey witabiriye irushanwa rya Miss Geek 2019, yabwiye INYARWANDA, ko yitabiriye Miss Supranational Rwanda 2020, nyuma y’igihe kinini akurikirana amarushanwa y’ubwiza ndetse anarebereye kuri Mubyara we Amanda Darling wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss SFB [CBE] 2018.

Shimwa w’imyaka 19 y’amavuko yavuze ko yiteguye gukora igishobora cyose kugira ngo azegukana iri kamba

Umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda ahabwa miliyoni 1 Frw, igisonga cya mbere ahabwa 500,000 Frw n’aho igisonga cya kabiri ahabwa 300, 000 Frw. Aba bakobwa ariko banahabwa ibindi bihembo bitangwa n’abaterankunga.

Amarushanwa ya Miss Supranational na Mister Supranational yagombaga kubera muri Poland mu Ukuboza 2020, ariko arasubikwa bitewe n’ibihe bidasanzwe Isi irimo by’icyorezo cya Covid-19 nk’uko byatangajwe na Gerhard Parzutka von Lipinski Umuyobozi wa Miss&Mister Supranational Organization.

Shimwa Audrey w’imyaka 19 y’amavuko atuye muri Kicukiro yiga muri Africa Leadership University (ALU)

Umunyana Divine w’imyaka 21 y’amavuko yiga mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza

Sandra Mushimiyimana w’imyaka 21 y’amavuko yarangije amashuri yisumbuye mu 2019, aho yize Ishami ry’Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima- Ni imfura mu muryango w’abana batatu

Umuratwa Ketty Anitha w’imyaka 20 y’amavuko, ni umunyeshuri muri Kaminuza y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo hagati (AUCA) aho yiga ibijyanye n’ikoranabuhanga

Uwangabe Claire w’imyaka 22 y’amavuko avuka mu Karere ka Nyagatare, yiga muri IPRC Huye aho yiga ibijyanye n’ubuhunzi

Abakobwa batanu babonye itike yo guhatana muri Miss Supranational Rwanda 2020, biyongera kuri batandatu babonetse mu ijonjora rya mbere

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *