COVID-19 yazahaje abafite ubumuga, bamwe bafungiranwa mu nzu

 1,103 total views,  1 views today

Umurwayi wa mbere wa Covid-19 yagaragaye mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020 ubwo Irakoze Doroka yigaga mu mwaka wa 2 z’amashuri abanza.

Uyu mwana w’umukobwa ufite ubumuga bwo kutabona, afite inzozi zo kuzaba mwarimu nubwo atorohewe n’ubwo bumuga ndetse akaba arwara n’igicuri. Ingaruka za Covid-19 zabaye nyinshi kuri we n’umuryango we, ariko by’umwihariko akisanga afungiranye mu nzu n’umubyeyi we Ndagijimana Joel.

Irakoze Doroka wavukanye ubumuga bwo kutabona, afite inzozi zo kuba Mwarimu

Ndagijimana utuye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, asobanura ko afungirana umwana we mu rwego rwo kumurinda kwandura Covid-19.

Ati, “Nk’ubu Doroka turamukingirana iyo tugiye ku kazi. Tuba tumurinda ko yakora ahantu hakozwe n’uwanduye Covid-19 bityo na we akaba yakwandura.”

Uyu mugabo avuga ko koronavirusi yamuhungabanyije mu bukungu, ku buryo atizeye ko uyu mwana we w’imyaka 9 y’amavuko azasubira ku ishuri.

Ati, “Kubona amafaranga yo kumugurira ibikoresho ndetse n’amafaranga yo kwishyura ishuri ntibyoroshye, sinzi niba azasubirayo pe!”

U Rwanda, kimwe n’ahandi hose ku Isi, rwahungabanyijwe n’icyorezo cya Koronavirusi, aho ikizere cy’uko ubukungu bwagombaga kuzamuka ku kigero kiri hejuru ya 8% mu 2020 cyayoyotse, magingo aya kigeze kuri 2%.

Ni ingaruka zageze ku gihugu muri rusange ndetse no ku buzima bwa buri muturage by’umwihariko ku buzima bw’abana bafite ubumuga.

Ni muri urwo rwego UPHLS, ihuriro ry’imiryango ikorera ubuvugizi abafite ubumuga ku bufatanye na UNICEF, kuwa 13 Ugushyingo 2020 bahurije hamwe abayobozi ndetse n’abanyamuryango bahuriye mu matsinda y’abafite ubumuga butandukanye mu Karere ka Karongi.

Iyi nama yaganiraga ku bigomba gukorwa mu gufasha abafite ubumuga kwisanga muri gahunda zose z’iterambere. Aha ibyagarutsweho ni uburyo abafite ubumuga bashyirirwaho uburyo bwihariye bwo kumenyeshwa amakuru, kugera ahatangirwa serivise no kubona insimburangingo ku buryo bworoshye.

Muri iyi nama kandi hanavuzwe ko abafite ubumuga bwo kutabona na bo bataragenerwa uburyo bwihariye bajya bahabwamo amakuru bitewe n’uko usanga amakuru atandukanye aba ari mu nyandiko, ibi bizitira abafite ubumuga bwo kutabona. Hakaba hatekerezwa uko inyandiko z’abafite ubumuga bwo kutabona zakoreshwa ndetse na bo bakazigishwa mu rwego rwo kubagezaho amakuru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Abafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, yasabye ko ku nyubako rusange usanga hatari utuyira tw’abafite ubumuga n’aho ziri zikaba zitujuje ubuziranenge butuma umutekano w’abadukoresha uba wizewe.

Agira ati: “Ibi bigomba kwitabwaho kimwe n’uburyo bwo kubona insimburangingo bigihenze bitewe n’uko ubwisungane mu kwivuza butaratangira kujya buriha kuri iki kiguzi, ariko twizeyeko bizakemuka bitari cyera”.

Iterambere ridaheza

Abafite ubumuga bagira uruhare mu iterambere nk’urw’abandi baturage iyo batabujijwe amahirwe aba yageze ku bandi, nk’uko bisobanurwa na bo ubwabo ndetse n’inzego zibahagarariye.

Leta isaba abaturage kumva ko abafite ubumuga batagomba guhezwa aho ari ho hose kugira ngo nabo biteze imbere bityo bigirire akamaro banakagirire igihugu cyabo.

Habumuremyi Viateur

Mwamba.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *