Connect with us

Culture

GICUMBI-RUTARE: UMURWA W’ABAMI URI BUGUFI YO KWIBAGIRANA

 2,389 total views,  7 views today

Mu muco wa buri nyoko muntu ku Isi muri rusange, aho umuntu aruhukiye cg ahambwe harubahwa. Ibi ni umuco kugera kuri rubanda isanzwe. Byakabaye ikintu gikomeye noneho ku bantu bagize umumaro wo kuyobora no kwitangira igihugu nk’Abami. Ku misezero I Rutare byifashe bite?

Ukigera I Rutare, uhura n’amazina nka Musezero, ukumva andi nka Cyamutara, ibigabiro…ibimenyetso bikwereka ko aka gace karimo ibisigisigi by’ubwami.

Iyo wicumye gato uvuye mu mujyi wa Rutare nko muri kirometero 1 n’igice, ibyari ibimenyetso ni bwo bitangira kuba inkuru-mpamo kuko ugera ku musezero bivugwa ko ari uwa Kigeli IV Rwabugiri na Nyirayuhi Kanjogera umugabekazi.

Uhumvise havugwa, ukahagera ubona nta bitangaza bihari nkuko wabyibwiraga. Umusezero wubakiye bidahambaye kandi harashaje, urugo rw’imihati ruhazengurutse, ahagaragara hejuru nk’ahakagiye ifoto ntigaragaza uhatabarijwe uwo ari we, icyapa gito gisobanura mu buryo buteruye neza ibihari, akayira kerekera ku musezero uri muri urwo rugo rurangaye, hepfo, haruguru, inyuma ni imyaka y’abaturage. Ngiyo ishusho y’umurwa utabarijwemo abami b’u Rwanda bagera kuri batanu(5)ariko hakaba n’abahatuye nka Mutara I Semugeshi.

Baba abana twaganiriye, baba abakuru, mu by’ukuri ntibasobanukiwe ibyabereye muri aka gace. Abagerageza kubivuga nabo usanga ari uruvangavange, byakurushya gukuramo ukuri gufatika.

Karekezi Abubakali atuye mu ntambwe nk’eshanu uturutse ku kimenyetso cy’umusezero cyubatse I Rutare mu kagari ka Kigabiro, umurenge wa Rutare. Ku myaka 59, akaba yaranahavukiye,

Agira atiAha hubatswe mu myaka ya za 90(1990), hatabarijwe umwami Rwabugili n’umugabekazi. Mu by’ukuri kuba aha hantu hatitaweho twe nk’abahatuye tubihomberamo kuko hitaweho byatuma tubona akazi kaduha amafaranga, ikindi tukabona abakerarugendo tukava mu bwigunge kuko n’ibikorwa by’amajyambere byatwegera kubera aha hantu. Amateka menshi yo ntituyazi kuko aba kera bakayamenye barisaziye, abasigaye tuzi duke tugenda dutoragura ku bantu”.

Mu mateka y’u Rwanda, hari inzego zamenyaga uko ibya Cyami byagendaga, byaba imihango n’imigenzo, imikoranire y’inzego z’icyo gihe… Rumwe muri zo ni Ubwiru.

I Rutare hatuwe n’Abiru b’Abanyamugogo, rumwe mu nzego enye z’Abiru babayeho mu Rwanda, aba bakaba bari bashinzwe imihango yo gutabaza umwami watanze.

Muyombano Petero Selesitini, ni umwe muri abo biru bahatuye kuva mu gisekuru cya gatanu nyuma ya Yezu nk’uko abyivugira. Ku myaka 78 y’ubukure, hari ibyo yibuka. Iyo agiye kubikubwira, imvugo ye irangwa no kubanza kwimyoza.

Agira ati:”Rutare yahuye n’ingorane cyane cyane mu mateka yayiranze. Mbere y’ubukoloni aha hantu harubahwaga, demokalasi ije haza politiki yo gusibanganya ibimenyetso by’ubwami harimo gutema ibigabiro, kwigabanya ahakekwa imisezero bakahahinga, hakiyongeraho no gusigazwa mu bwigunge hatagera ibikorwa remezo”.

Muyombano yatubwiye ko kuri ubu bigoye kubona ahari imisezero hose. Avuga ko n’iyo itaboneka, Rutare yagashatswemo ahantu hagaragara hakorwa neza bibereye amateka n’ubukerarugendo maze hakitirirwa umurwa w’imisezero y’abami.

 Ndayambaje Felix, umuyobozi w’akarere ka Gicumbi.

Ubwo twaganiraga n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi bwana Ndayambaje Felix,yatubwiye icyo bateganyiriza aka gace katabarizwagamo bamwe mu bami b’u Rwanda.

Agira ati:kimwe mu bigize ubukungu bw’igihugu cyacu ntitwakwibagirwa ubukerarugendo bushingiye ku mateka n’umuco wacu. Ni nayo mpamvu dufite umugambi mu myaka iri imbere mu kugira agace ka Rutare kabarizwamo imwe mu misezero y’abami b’u Rwanda agace k’ubukerarugendo nk’uko byabaye ku Murindi w’Intwari

Mu gihe uyu muyobozi atavuga igihe ibi bizagererwaho n’inyigo yaba ihari, ntawabura kuvuga ko uyu murwa watabarijwemo bamwe mu bami b’u Rwanda utitaweho mu buryo bwubahisha amateka y’u Rwanda. Mu gihe ibyacu byaba bititaweho, ahahise n’ahazaza byacu mu mateka n’umuco haba hari mu rwijiji nyamara abahanga bavuga ko igihugu kidafite amateka n’umuco nta karanga kiba gifite .

Umusezero wa Kigeli IV Rwabugili i Rutare ho muri Gicumbi.

 

HABUMUREMYI Viateur

Mwamba.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Culture