Fiesta Media Agency izanye igisubizo ku bahanzi nyarwanda

 1,109 total views,  1 views today

Mu gihe hari bamwe bafite impano zabo babuze aho bamenera ngo bazigaragaze mu ruhando mpuzamahanga. Fiesta Media Agency yiyemeje gufasha abo bahanzi binyuze mu marushanwa.

ubusanzwe iyi Sosiyete  isanzwe ikora ibijyanye n’imbuga nkoranyambaga(Webstie) ariko ubu noneho igiye gutangiza amarushanwa agamije kuzamura impano ku baririmbyi batandukanye, yaba abakora injyana ya Hip Hop, Abaririmba indirimbo zihimbaza Imana ndetse n’izindi njyana.

Abashaka kwiyandikisha muri iri rushanwa bazatangira ku uyu wa gatanu tariki 6 Ugushyingo 2020 bikaba bizasozwa ku wa 20 Ugushyingo 2020. kandi Kwiyandikisha ni ubuntu.

Umuyobozi wa Fiesta Media Agency, Tuyisenge Jean Claude, avuze ko bateguye iri rushanwa mu rwego rwo gukomeza kuzamura impano no kuziteza imbere, kuko babonye ko hari benshi baba bafite impano ariko ntibabone aho zigaragarizwa, bityo ngo bamenyekane mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Ati “Ni irushanwa twari tumaze iminsi dutekereza. Nk’umwe mu bantu baba mu itangazamakuru nashatse gufasha abahanzi bakizamuka, ntekereza ko nibigenda neza irushanwa rizagenda rikura. Twateguye rero irushanwa dushaka gukomeza guteza imbere impano zabuze abazifasha.”

Umuhanzi ushaka kwiyandikisha muri iri rushanwa asabwa kujya kuri Facebook, Twitter cyangwa Instagram, agashyiraho amashusho yifashe ari kuririmba indirimbo ye cyangwa iy’abandi. Ubundi agatagginga @fiestarwanda agakurikizaho hashtag ya #fiestatalentRwanda. Uhatana agomba kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 30 kandi akaba ari Umunyarwanda ndetse aba mu Rwanda.

Uzaba uwa mbere muri iri rushanwa azahembwa gukorerwa indirimbo eshatu, ebyiri mu buryo bw’amashusho n’indi imwe mu buryo bw’amajwi, ubundi ahabwe n’ishimwe ry’amafaranga anakorane na Fiesta mu gihe cy’umwaka imufasha kumenyekanisha ibihangano bye.

Uwa kabiri n’uwa gatatu bose bazakorerwa indirimbo ebyiri mu buryo bw’amajwi. Uwifuza kwiyandikisha yahamagara 0784608679/0780067853

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *