Kenya: Perezida Uhuru kenyatta yongereye amasaha yo gutaha, afunga amashuri kugeza muri Mutarama 2021

 343 total views,  1 views today

Nyuma yuko igihugu cya Kenya icyorezo cya COVID-19 cyikubye inshuro enye mu kwezi gushize Perezida w’iki gihugu, Uhuru Kenyatta, yatangaje ingamba zitandukanye zo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya coronavirus mu gihe hagaragaye ubwiyongere bw’abandura ku munsi.

Kenyatta yatangaje ko hongerewe amasaha yo gutaha mu gihugu hose kugeza muri Mutarama umwaka utaha, isaha yo gutaha yongerewe aho yavuye kuri saa kumi z’umugoroba igezwa saa ine z’ijoro aho byaturutse kukudohoka kwabaye mu kwezi gushize ku Ukwakira.

Kenyatta ati: “Isaha yo gutahiraho mu gihugu hose yongerewe kugeza ku ya gatatu Mutarama 2021… ko guhera uyu mugoroba, ku ya kane Ugushyingo, isaha yo gutaha izashyirwa mu bikorwa hagati ya saa ine z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo.”

Gusa Perezida Uhuru akaba yavuze ko Utubari twose, amaresitora, n’ibindi bigo byari byarafunguriwe abaturage bigomba gufungwa bitarenze saa tatu z’umugoroba, biturutse ku mpinduka zabaye ku isaha yo gutaha.

Kenyatta yavuze ko amashuri azakomeza gufungwa kugeza muri Mutarama usibye abanyeshuri biteguraga gukora ibizamini bazakomeza kwiga.

“Kenyatta akaba yahise ategeka abo bafite ibizamini bagomba kwiga ariko nabo bakurikiza ingamba zo kwirinda icyorezo, mugihe andi masomo mu bindi by’iciro azakomeza mu kwezi kwa Mutarama 2021. “

Ibigo byinshi byiga biherutse gutangaza ibibazo by’abanyeshuri n’abarimu bagiye bagaragaza ibimenyetso kuri COVID-19 bigatuma bamwe muribo bafunga.

Icyakora, amabwiriza agenga amateraniro y’amadini ntiyahindutse kubyari bisanzweho.

Kenyatta yatangaje kandi ko ihagarikwa ry’imyigaragambyo yose ya politiki n’imyigaragambyo mu gihe cy’iminsi 60 anategeka abayobozi bose ba Leta n’abakozi ba Leta bafite imyaka 58 nayirenga, cyangwa abadafite ubudahangarwa, gukorera mu rugo, keretse abakorera mu nzego zikomeye.

Kugeza ubu Kenya imaze gutanga amakuru y’abanduye 58.587, harimo uyu munsi wa gatatu habonetse abantu 1.494 bose, n’impfu 1.051.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *