Connect with us

NEWS

Abadepite batangiye igikorwa cyo gusura Abaturage bibanda kurwanya COVID-19

 2,385 total views,  3 views today

Kuva kuri uyu wa 2-8 Ugushyingo 2020, Abadepite bari mu ngendo rusange mu Gihugu hose zigamije kumenya no kugenzura uko ibikorwa by’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza bihagaze muri iki gihe Igihugu gihanganye n’icyorezo cya Covid-19.

Izi ngendo zizafasha Abadepite kumenya no kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo
kubaka no kongera ibyumba by’amashuri n’imigendekere y’igihe cy’ihinga cy’umwaka wa
2020/2021 (Igihembwe A).

Abadepite kandi bazagenzura bimwe mu bikorwa n’imishinga
y’iterambere, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta na Komisiyo ishinzwe gukurikirana
imikoreshereze y’imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) bagaragaje ko byadindiye cyangwa
bicunzwe nabi.

Muri izi ngendo, Abadepite bazagirana ibiganiro n’abaturage bahagarariye abandi hagamijwe kungurana ibitekerezo ku ngingo zikurikira:
-kubahiriza ingamba zigamije kurwanya no gukumira icyorezo cya
COVID – 19;
-gahunda z’isuku n’isukura;
– kwitabira serivisi z’ubuvuzi n’izindi zitangirwa kwa muganga, by’umwihariko muri ibi
bihe by’icyorezo cya COVID – 19;

-kwitabira gahunda ya “Ejo Heza” igamije kwizigamira no kwiteza imbere;-uburere bw’abana muri rusange no mu gihe cy’ihagarikwa ry’amashuri hagamijwe
kwirinda icyorezo cya COVID – 19 by’umwihariko.

Mu rwego rwo kwegera abaturage kandi hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19,
Abadepite bazatanga ibiganiro kuri Radio z’Abaturage yaba iza Leta n’iz’abikorera ku giti cyabo
kugira ngo abaturage bagezweho ubutumwa bagenewe n’Abadepite kuko batazashobora
kwitabira inama zibahuza n’Abadepite nk’uko byari bisanzwe.

Muri izi ngengo mu Gihugu hose biteganyijwe ko Abadepite bazasura Imirenge yatoranyijwe
mu Ntara zose tariki ya 2 kugeza 6 Ugushyingo 2020, mu gihe tariki ya 8 Ugushyingo 2020,
Abadepite bazasura Imirenge yose igize Umujyi wa Kigali.

Itegeko Ngenga rigena imikorere y’Umutwe w’Abadepite riteganya ko bikozwe n’Abadepite bose,
Umutwe w’Abadepite usura abaturage nibura kabiri (2) mu mwaka, hagamijwe kumenya no
kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, kugira inama abaturage no kumenya ibibazo bafite no
kubishakira ibisubizo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in NEWS