Rutsiro: Hinga Weze yatanze imashini zizafasha abahinzi kujonjora imbuto y’ibirayi

 2,644 total views,  1 views today

Mu gihe u Rwanda rurimo guhangana n’ ikibazo cyibura ry’imbuto y’ibirayi, umushinga Hinga Weze wateye inkunga abafatanyabikorwa bayo bo  mu karere ka Rutsiro aho yabahaye  imashini zizafasha mu gutunganya  imbuto y’ibirayi zikazishyira mu byiciro bitatu bitandukanye.

Izi mashini bahawe zifite agaciro ka miliyoni 30.079.000 z’amafaranga y’u Rwanda, zizafasha abasanzwe batubura imbuto y’ibirayi kuzivangura izishyira mu byiciro bitatu aribyo: imbuto Nini , Imbuto iringaniye ndetse n’imbuto Ntoya. Ibi bizatuma umutubuzi w’imbuto y’ibirayi atazongera guhendwa n’umuhinzi bityo akabona imbuto ashaka kandi itavangiye.

Ni igikorwa cyabaye none tariki ya 29 ukwakira 2020 mu karere ka  Rutsiro, muri ibyo bikoresho bahawe harimo imashini zifasha abatubuzi b’imbuto y’ibirayi kujonjora ingano y’imbuto bazatanga bakurikije iyo umuhinzi ashaka.

Kanyarubira Assiel utubura imbuto y’ibirayi, avuga ko izi mashini bahawe na Hinga Weze, zije gukemura ikibazo cyo gukoresha abakozi benshi kandi bakavanga imbuto’ imbuto Noni bakazivanga n’imbuto Ntoya, bityo umusaruro wabo ukaba muke.

Agira ati “Hinga Weze bakoze kutuzanira izi mashini z’idufasha kujonjora imbuto y’ibirayi, nukuri twajyaga tugorwa no kubona imbuto y’indobanure bigatuma dukoresha abakozi benshi mu byukuri umusaruro ukaba muke. Iyi mashini rero izajya ikora neza kandi vuba

Umukozi wa Hinga Weze Kankunda, avuga ko igikorwa cyakozwe cyo gutanga ibi bikoresho ari uburyo bwiza bwo gufata imbuto neza kandi ikabasha kugera ku bahinzi imeze neza.

gira ati “Izi mashini twatanze zizafasha abahinzi kujonjora imbuto y’ibirayi , vuba kandi neza kugira ngo umuhinzi yihitiremo imbuto ashaka yo guhinga bityo imbuto  zigere ku bahinzi benshi icyarimwe kandu vuba”.

Uburyo Hinga Weza wakoresheje mu gutoranya abahawe Imashini

Mu rwego rwo guhitamo abahinzi bahawe imashini umushinga Hinga Weze  wakoresheje ipiganwa mu bahinzi babahitamo, ndetse banarebye n’ubunararibonye bwabo muri iyo mirimo kuko ntabwo ari uwariwe wese winjira muri ubu butubuzi.

Mugeni Diane

mwamba.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *