Connect with us

NEWS

Abari bariyandikishije mbere nibo bazaherwaho, abantu 1500 nibo bateganyijwe gukora ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga

 508 total views,  3 views today

Nyuma yuko polisi y’u Rwanda itangarije ko igiye gusubukura ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga nyuma y’amezi arenga 7 hadakorwa ikizamini cyose n’ibyerekeye amasomo yabyo, abantu 1537 aribo bagomba guherwaho hanyuma hakazakurikiraho abandi nyuma.

Ku ikubitiro hazaherwa mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo aho abantu bangana na 601 aribo bazaherwaho, mugihe akarere ka Kicukiro gafite abantu 581 naho akarere ka Nyarugenge kakagira abantu 355 bateganyijwe gukora. Aba bose polisi ikavuga ko bazaba bakora ikizamini cyo guhabwa uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga.

Tariki ya 2 kugeza ku 9 Ugushyingo 2020 ni abo mu karere ka Gasabo bazaherwaho, mugihe tariki ya 9 kugeza kuya 14 Ugushyingo 2020 ari abiyandikishije mu karere ka Kicukiro naho tariki ya 16 kugeza tariki ya 18 Ugushyingo 2020 ari abo mu karere ka Nyarugenge.

Abiyandikishije mu karere ka Nyarugenge bareba urutonde aho hasi:

https://police.gov.rw/fileadmin/templates/documents/LIST_NYARUGENGE_DEFINTIF.pdf

Abiyandikishije mu karere ka Kicukiro bareba urutonde aho hasi:

https://police.gov.rw/fileadmin/templates/documents/LIST_KICUKIRO_DEFINITIF.pdf

Abiyandikishije mu karere ka Gasabo bareba urutonde aho hasi:

https://police.gov.rw/fileadmin/templates/documents/LIST_GASABO_DEFINITIF.pdf

Abiyandikishije kuzakorera uruhushya rw’agateganyo bagomba kuzakorera ku MUHIMA kuri mudasobwa bareba urutonde aho hasi:

https://police.gov.rw/fileadmin/templates/documents/COMPUTER_BASED_TESTS.pdf

Uruhushya rw’agateganyo:

https://police.gov.rw/fileadmin/templates/documents/LIST_PROVISOIRE.pdf

Abantu 89 nibo bateganyijwe gukora ikizamini cy’uruhushya rwagateganyo nkuko bitangazwa na polisi y’igihugu. Bakazakorera ibizamini byabo kuri za mudasobwa ku ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ku Muhima.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko n’ubwo izo serivisi zasubukuwe hazakomeza kubahirizwa amabwiriza ya Leta yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati  “Nubwo twasubukuye gahunda yo gukoresha ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga twitaye ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.  Mugutangira tuzahera ku bantu bari bariyandikishije mbere y’uko iki cyorezo kigera mu Rwanda.”

Polisi y’u Rwanda ikaba ivugako n’abafite ibibazo by’impushya zitwara imodoka by’agateganyo muri ibi bihe bya COVID-19 zarangije igihe nabo bazahita bamenyeshwa uko bizagenda mugihe hazasubukurwa gahunda yo kwiyandikisha mu gukorera impushya za burundu nabo.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yemeje ko guhera tariki ya 02 Ugushyingo amashuri yari asanzwe yigisha amategeko y’umuhanda nabo bemerewe gusubukura ayo masomo ariko bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Twavuga nko kujya babanza gukaraba mu ntoki n’amazi meza n’isabune cyangwa bagakoresha umuti wabugenewe (hand sanitizer), guhana intera hagati y’umuntu n’undi ndetse no kwambara agapfukamunwa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in NEWS