Tanzania-Mozambique: Bwa mbere igihugu cya Tanzaniya cyavuze ko cyatewe n’abarwanyi

 750 total views,  1 views today

Igihugu cya Tanzania giherereye mu burasirazuba bw’umugabane w’afurika cyamaze gutangaza ko cyatewe n’indwanyi zaturutse mu gihugu cya Mozambique biberanye abaturanyi.

Mu majyepfo y’iki gihugu cya Tanzania bikaba amajyaruguru y’igihugu cya Mozambique niho abarwanyi bateye baturutse abasaga 300 bakaba aribo baje batera igihugu cya Tanzania nkuko byatangajwe n’abayobozi bakuru b’igihugu.

Intandaro yabo barwanyi kugera mu gihugu cya Tanzania ntayindi nuko bimaze kumenyekana ko igihugu cya Mozambique amajyaruguru yayo habarizwa inyeshyamba z’abahenzanguni bakorera mu idini rya islam. Aho abasaga 1500 aribo bamaze kwicwa.

Ukuriye polisi y’igihugu cya Tanzania Simon Siro yavuze ko indwanyi ziterabwoba zisaga 300 zateye agace ka Tanzania mu karere kitwa Mutwara hakaba hamaze kumenyekana batandatu ko aribo bishwe.

Mubafashwe basanzemo abenegihugu ba Tanzania bakaba bafashwe batarasubira mu gihugu cya Mozambique.

Iyi mirwano bivugwa ko yatangiye mu cyumweru gishize ku munsi wa kane umukuru wa polisi akaba yatangaje ko urugamba rwo kubarwanya ukomeje kuburyo nibura bazahagarika izo ndwanyi z’iterabwoba zigerageza gutera igihugu.

Mu itangazo ryashyizwe hanze rivuga ati” Tuzakomeza kubarwanya kugeza bahagaritse ibikorwa byabo bibi’’

Nubwo bimeze gutyo ariko igihugu cya Mozambique ntikiragira icyo kibitangazaho nubwo ikibazo cyizo ndwanyi kizwi mu gihugu, ndetse umuntu atavuga ko bakigowe cyane nizo ndwanyi.

No attacks in Tanzania from Mozambique, Mtwara Regional Commissioner -Daily News Tanzania | Club of Mozambique

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *