Connect with us

Health

Rwanda:Indwara zitandura ziri ku isonga mu kwica abantu benshi

 1,034 total views,  3 views today

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko 90% by’abantu bapfuye bazize icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda, bari basanzwe barwaye indwara zitandura, ikaba ari yo mpamvu hakenewe kongerwa ingufu mu kuzirwanya.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije, agaragaza ishusho y’indwara zitandura mu Rwanda, ingamba Leta iri gushyiraho mu kuzirwanya ndetse n’ingaruka z’ahazaza zishobora guterwa n’izi ndwara.

Ati “Indwara zitandura hamwe no gukomereka ni byo biyoboye imfu n’ubumuga mu Rwanda. Byabaye umutwaro uremereye ku gihugu, aho hafi 59% by’imfu tubona mu mavuriro ziba zaturutse ku ndwara zitandura hamwe no gukomereka”.

Dr Cyprien Iradukunda uri mu ihuriro ry’imiryango Nyarwanda irwanya indwara zitandura, yavuze ko nubwo u Rwanda rwakoze byinshi mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, ngo hakenewe kongera ingufu mu kugabanya indwara zitandura, akenshi zimenyekana bitinze.

Ati “Nk’indwara y’umuvuduko w’amaraso, 40% by’abayifite bagera bwa mbere kwa muganga umutima wabo udakora neza, uburwayi bwabo bugeze ku gipimo cya 3 cyangwa 4. Nko mu ndwara zo mu myanya y’ubuhumekero, nka Asima, 7.5% bonyine ni bo bagerwaho n’ubuvuzi. Mu barwaye diyabete, ni 4%, bivuze ko imibare ikiri hasi. Tugomba kongera imbaraga mu gupima indwara zikamenyekana tugahangana na zo hakiri kare”.

Aganira na mwamba.rw Mukamana avuga ko indwara zitandura azizi ndetse ko yigeze no kwitabira Car free day yateguwe n’ihuriro nyarwanda ry’imiryango irwanya indwara zitandura rizwi nka Rwanda NCD Alliance bakazibasobanurira ndetse bakababwira n’uburyo bazirinda.

Ati “Indwara zitandura ni indwara umuntu adashobora kuba ya kwanduza undi muntu izo ndwara zirimo ,Kanseri,Diyabete,indwara y’umutima,umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse n’umubyibuho ukabije ,mu gihe indwara zandura badusobanuriye ko ari indwara umuntu ashobora kuba yakanduza undi zirimo igituntu,SIDA na Coronavirus”.

Muri miliyoni zirenga 221 z’amadolari ya Amerika zashowe mu gukumira indwara, 1.7% yonyine ari yo yashowe mu kwirinda indwara zitandura, ariko akaba agomba kongerwa.

Gahunda y’imyaka itanu igaragaza ko u Rwanda rufite gahunda yo kugabanya imfu ziterwa n’indwara zitandura nibura ku gipimo cya 5%.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hashyizwe imbaraga nyinshi mu kurwanya covid 19, kuko izahaza cyane abasanganywe indwara zitandura.

Muri iki gihe cya Covid-19 byagaragaye ko indwara zitandura ari ikibazo gikomeye kuko abazifite bakomererwa iyo banduye Covid-19.

Minisiteri y’Ubuzima kandi ivuga ko umubare munini w’abarwaye Covid-19 mu Rwanda, ari bafite hagati y’imyaka 20 na 59. Abake muri aba bafite hejuru y’imyaka 65, ari naho hagaragaye imfu nyinshi.

Mwamba.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health