Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abasenateri batandatu bashya

 1,245 total views,  1 views today

Muri iki gitondo habaye umuhango wo kwakira indahiro ku basenateri bashya 6 baherutse gutorwa, indahiro zakiriwe na Nyakubahwa perezida Paul Kagame.

Abasenateri batandatu bashya barahiye harimo, Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Kanziza Epiphanie, Mugisha Alexis, Mukakarangwa Clotilde, Twahirwa Andre na Uwizeyimana Evode, bashyizwe mu myanya nyuma y’umwaka umwe abandi basenateri batangiye manda.

Uyu muhango wabereye mu nteko nshingamategeko iherereye ku kimihurura Perezida Paul Kagame mu ijambo rye yavuze ko yizeye neza abasenateri bashya ko bazanye izindi mbaraga ati’’ abasenateri bashya bazanye inararibonye, ibitekerezo n’amaraso mashya, byose bigamije gukomeza kubaka Igihugu”.

Yakomeje avuga ko icyorezo cya Coronavirus cyakokoze mu nkokora Ubuntu byinshi ibyo bigatuma hari ibibazo bikomeza kuba byinshi. Aho yagize ati’’ Icyorezo cya COVID19 cyagize ingaruka nyinshi, bikaba byaratumye ibibazo byikuba inshuro nyinshi ndetse ko iyo ibibazo bibaye byinshi bisaba ko umuntu wese cyane cyane abayobozi kongera imikorere no kuyinoza Paul Kagame.

Mu kindi yavuze yabashije kubwira abayobozi ko aribo jisho ry’umuturage aho bakwiriye kujya basobanurira umuturage ibintu uko bihagaze. Ibi yabikomoje kugitutu abaturage baherutse kugira ku by’ingendo zo mu muhanda.

Ati” Ibibazo turabizi iyi COVID19 yagize ingaruka nyinshi ku bantu benshi muri rusange ariko ntimuba mukwiriye guceceka ahubwo muba mukwiriye kuganiriza abaturage mu kababwira uko ibintu bihagaze turwana no kuzahura ibyahungabanye ndetse twizera ko mu gihe cya vuba ibintu bizasubira uko byari bimeze”.

Mu minsi ishize nibwo hongeye kumvikana izina Uwizeyimana Evode wari wareguye kubera uburyo yari yarahohoteye uwacungaga umutekano mu imwe munzu ndende hano mu mujyi wa Kigali gusa bikaza guhoshywa. Nyuma y’iminsi 245 atagaragara yongeye kugirirwa icyizere na nyakubahwa Perezida Paul Kagame amugarura muri guverinoma.

Mugihe Prof Dusingizemungu Jean Pierre we yaramaze igihe kinini ari umuyobozi w’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside mu Rwanda (IBUKA).

Kanziza Epiphanie we akaba yari mu bayobozi b’umuryango w’abagore baharanira Ubumwe (WOPU) ndetse akaba yari umwe bagize Inteko y’Abunzi mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Undi washizweho na Perezida Paul Kagame ni Twahirwa Andre uyu nawe yari impuguke mu bijyanye n’amategeko ndetse akaba azwiho mubuhanga mu ndimi.

Abasenateri bashyizweho na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame
Abasenateri bashyizweho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *