Connect with us

NEWS

Umukandida Joe Biden yasabye igihugu cya Nigeria guharika ubwicanye buri gukorerwa abaturage

 2,708 total views,  7 views today

Mu gihugu cya Nigeria hamaze igihe havugwa imvururu ku baturage barimo kwicwa mu buryo butumvikana n’igisirikare, ibi bikaba byateje impagarara ku bamwe mu bayobozi bakomeye harimo umukandida Joe Biden.

Ibyamamare byinshi byaba ibyo mu gihugu imbere ndetse n’abo hanze y’igihugu barasaba Perezida Muhammadu Buhari kugira icyo akora mu maguru mashya kuko amaraso y’abaturage akomeje kumeneka bazira ubusa.

Ugiye kureba imbuga nkoranyambaga nka Twitter inkuru nyinshi nizerekana uguhohoterwa gukabije kuri kubera muri iki gihugu, aho abaturage bari kwirirwa mu mihanda bamagana ubwicanye buri kubakorerwa.

Umukandida ku mwanya wa perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yasabye Perezida wa Nijeriya, Muhammadu Buhari, n’abasirikare ba Nijeriya guhagarika “igitero simusiga ku bigaragambyaga”.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, abantu benshi bigaragambyaga bamagana ubugome bwa polisi bari barashwe cyangwa bakomereka mu mujyi wa Lagos.

Gusa igisirikare cyahakanye kurasa abigaragambyaga nubwo leta ya Lagos yavuze ko byibuze abantu 28 aribo bakomeretse.

Mu ijambo rye, Bwana Biden yagize ati: “Umutima wanjye urahumuriza ababuze ababo muri iryo hohoterwa. Amerika igomba guhagurukira Abanyanijeriya bigaragariza mu mahoro ko ivugurura ry’abapolisi kandi bagashaka ko ruswa irangira muri demokarasi yabo.”

Yasabye ko habaho ibiganiro hagati ya guverinoma n’imiryango itegamiye kuri Leta, aho yagize ati“kugira ngo hakemuke ibyo bibazo bimaze igihe birasaba gukorera hamwe kugira ngo ibyo bibazo bihoshwe kandi biciye mu mucyo”.

Uretse uyu mukandida wagize icyo asaba harimo na Odion Jude Ighalo umukinnyi ukinira ikipe ya Manchester United mu ijoro ryakeye abinyujije kuri Twitter yasabye perezida Muhammadu Buhari n’abashinzwe guhagarika. Yagize ati” singiye kuvuga hano nkumunyapolitiki gusa sinkwiriye kubyihererana nkurikije ibiri kubera mu gihugu cyanjye mvukamo cya Nigeria biteye isoni n’ipfunwe mwe mugize guverinoma kureka abasirikare bakaza kwica abaturage bigaragambya bari mukuri”.

Akomeza avuga ko guhera mu ntangiriro z’Ukwezi kwa cumi uno mwaka igihugu kizibuka ibyo bakoze mu mateka kuko bibaje kubona guverinoma ibasha kohera abasirikare kujya kwica abaturage mu mihanda, ndabarambiwe, ndasaba ko inzego zitandukanye zituye isi zigira icyo zikora ku bibera mu gihugu cya Nigeria. Ndahamagarira Loni kugarura amahoro.”

Ighalo ntiyazuyaje kuvuga ko guverinoma igizwe n’abicanye idakwiriye kubabarirwa agasaba abaturage gukorera hamwe gufashanya mu mababashije guhura n’ibikomere.

Mu bandi badahwema kugaragaza agahinda batewe ni iyicwa ry’abaturage ni umuhanzi Davido, Wizkid, Flavour, Don Jazz, n’abandi benshi….

https://twitter.com/ighalojude/status/1318666220447715329

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in NEWS