Connect with us

Health

COVID-19: Brazil igiye kwiyambaza urukingo rw’igihugu cy’ubushinwa mu kuvura abaturage

 970 total views,  3 views today

Kimwe mu bihugu byazahajwe cyane n’icyorezo cya coronavirus ku Isi, igihugu cya Brazil cyamaze gutangaza ko kigiye kwifashisha urukingo rwa CoronaVac rwakozwe n’igihugu cy’ubushinwa.

Ibi byatangajwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu aho João Doria uhagarariye guverinoma ya São Paulo, yavuze ko biteguye kugura doze miliyoni 46 z’urukingo kugira ngo zizfashishwe mu kuvura abaturage bo muri ako gace.

Muri iki gihugu haravugwa ubwandu bushya bw’abanduye COVID19 ahari imibare irenga miliyoni 5.3 by’abantu banduye, Ibi bikayishyira ku mwanya wa gatatu mu bihugu byazahajwe cyane no kugira abapfa benshi kuko abarenga 155.000 aribo bamaze kwitaba Imana bihita bigishyira ku mwanya wa kabiri mu gupfusha abantu nyuma ya leta nzunze ubumwe z’Amerika kikaba kiza nyuma y’ibihugu nka Leta nzunze ubumwe z’Amerika ikomeje kugira umubare uri hejuru cyane ndetse n’igihugu cy’Ubuhinde mu kugira abanduye benshi ku Isi.

Uru rukingo rwa CoronaVac ruzaba rubaye urwa kabiri rwinjiye mu gihugu cya Brazil nyuma y’urundi gusa bikaba bizemezwa vuba n’iki gihugu.

Igihugu cya Brazil gitangaza ko uru rukingo ruzatangira kugeragezwa mu ntangiriro y’ukwezi kwa Mutarama 2021.

Mu gukomeza kwita ku bazahajwe n’iki cyorezo leta ikomeza ivuga ko ifite n’agahunda yo kuzakoresha urukingo rwakozwe n’ikigo cya Oxford ifatanyijwe na kompanyi isanzwe ikora imiti ya AstraZeneca.

Kubera ubudahangarwa uru rukingo rwagaragaje niyo mpamavu iki gihugu cya Brazil cyahisemo kuzarukoresha, igeragezwa ryakozwe kutewe doze ebyiri kuri buntu babonye ko rubasha guhangara iki cyorezo gusa bakavuga ko isuzumwa ryimbitse rizatangazwa vuba .

Abakoze uru rukingo basobanuye ko ruri no gukorerwa isuzumwa mu gihugu cya Indonesia na Turikiya.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health