USA: Hashyizweho amabwiriza mashya kuri Donald Trump na Joe Biden ubwo bazagirana ikindi kiganiro mpaka

 152 total views,  1 views today

Mu kiganiro mpaka giheruka guhuza aba bagabo bombi Donald Trump na Joe Biden murucyerera tariki 30 Nzeri 2020 aharanzwe no gutongana bikomeye, gusa mu kiganiro kindi giteganyijwe kuri uyu kane byamaze gutanzwa ko bitazongera.

INKURU BIJYANYE

Mu biteganyijwe muri iki kiganiro mpaka harimo ko uzongera kugaragaza uburakari ashaka kuvugiramo undi hazazimwa indangururamajwi (microphone).

Ndetse komisiyo itegura ibiganiro yavuze ko buri mu kandida azajya ahabwa iminota ibiri yo kuvuga mugenzi we atamuvugiramo, hanyuma undi akajya yahabwa ijambo.

Gusa nubwo byateguwe muri ubwo buryo Trump we yamaze gutangaza ko atabyishimiye, aho yatangaje ko bizaba bibangamye.

Ndetse Trump agakomeza avuga ko abangamiwe n’uburyo ingingo y’ububanye n’amahanga yakuwe mu bizaganirwaho.

Kuruhande rwa Biden we ntacyo yigeze agaragaza nkiki bogamye akaba ategereje umunsi nyirizina wo kuwa kane.

Mu bikwiriye gukosorwa muri iki kiganiro mpaka cya kabiri gitenganyijwe nuko noneho buri muntu akwiriye kumvisha neza ingingo kuri buri umwe.

Mu kiganiro mpaka giheruka cyari cyahuje aba bagabo bombi cyari cyabereye muri leta ya Ohio mu mujyi wa Cleveland cyamaze hafi y’isaha n’igice Donald Trump yabashije guca mu ijambo inshuro 73 zose kugezaho Biden byamurakaje akaza kubwira Donald Trump guceceka.

Iki kiganiro mpaka cya kabiri gitenyijwe kuba mu rucyererera ryo kuwa kane tariki ya 22 Ukwakira 2020 kikazabera i Nashville muri leta ya Tennessee.

Muri leta nzunze ubumwe z’amerika hagenda havugwamo kutumvikana cyane no kwibwa kw’amajwi ya hato na hato kuba kandida aho no mu mwaka 2016 Hillary Clinton wari wizeye intsinzi kubera abari bamushyigikiye bikomeye yewe n’amajwi yagaragazaga ko ari mu batsinze ariko bikarangira ntayo abonye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *