Bahawe inkunga na WDA/SDF ariko ntihagaragara icyo yakoreshejwe

 1,352 total views,  1 views today

Bimwe mu bigo byatewe inkunga yo guhugura urubyiruko mu myuga byarabikoze. Gusa hari n’ibyahise bizimira, ku buryo imwe mu myuga yagombaga kwigisha ikigaragaza icyuho kuko itigishijwe. Mu myuga mishya yatangiwe amafaranga ngo yigishwe, harimo gukora amadarubindi, kuyungurura amazi mabi, ubucukuzi bw’amabuye, ingufu zikomoka ku mirasire, n’indi. Nta n’ikimenyetso kigaragaza amafaranga yatanzwe n’abo yahawe.

Kuva 2012, iki kigo cyatanze Miliyari 21 ku mashuri yigisha imyuga, avuye mu kigega gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (SDF: Skills Development Fund) cya Banki y’isi.

Gusa mu bigo n’amashuri byahawe iyo nkunga harimo atabaho n’andi akorera mu kirere. Bamwe mu bayahawe bahise babura, abandi bayakoresha ibindi bitari ukwigisha urubyiruko, ku buryo ubu byinshi muri ibyo bigo byanazimiye. Hari ibigo byayahawe byahimbiweho, ndetse n’ibyatiraga amazina n’inyubako; ndetse hanarimo ibigo byatewe inkunga bitazwi n’inzego z’ibanze z’aho bikorera.

N’aho urubyiruko rwahuguwe, bamwe mu bagombaga kwigishwa ku buntu barishyuye, abagombaga guhabwa ibikoresho barangije ntibabihabwa.

Ishingwa rya WDA, ubu itakibarirwa mu bigo bya Leta

Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro n’imyigirishirize y’imyuga mu Rwanda (WDA) cyashyizweho mu 2009, ku itegeko n°03/2009; gihabwa inshingano y’ibanze yo guteza imbere no gutanga umurongo ngenderwaho mu bijyanye n’ubumenyingiro bw’abaturarwanda kugira ngo bashobore kubona imirimo no guhangana ku isoko ry’akazi, hifashishijwe uburyo bunoze bwo kwigisha imyuga.

Mu byo WDA ishinzwe by’umwihariko, harimo: gushyiraho uburyo bwo kwegeranya amakuru ku isoko ry’umurimo, gushishikariza no gufasha abashoramari mu bijyanye no kwigisha imyuga; guhesha umurimo agaciro hashyigikirwa kwihangira imirimo.

Ibi byiyongera ku kugaragaza amashami y’imyuga yemewe kwigishwa, gutegura integanyanyigisho n’indangagaciro ngenderwaho mu bijyanye n’imyigishirize yayo no kugenzura ko zubahirizwa; kwigisha no guhugura abarimu bigisha imyuga, n’ibindi.

Ni muri urwo rwego rero hitabajwe ibigo bya Leta n’iby’abikorera, ariko hakabamo n’ibya baringa byahitaga bishingwa na ba rusahurira mu nduru. Iki kigo kandi cyakunze kuvugwamo imicungire mibi, kibamo impinduka nyinshi kugeza ubwo muri Nzeri 2020 hasohoka Iteka rya Perezida rigisesa inshingano zacyo zigahurizwa hamwe n’iza HEC mu cyiswe ‘Ikigo Gishinzwe Amashuri Makuru’.

Ibura ry’amakuru ku mishanga

Mu cyiswe SDF (Skills Development Fund) icyiciro cya mbere, ubuyobozi bwa WDA nta makuru bubasha gutanga, atari ubushake buke ahubwo ari uko butayafite. Umunyamakuru yasuye iki kigo tariki ya 8 Nzeri 2020, ariko mu gihe cy’amasaha abiri yamaranaye n’ubunyamabanga bwacyo, nta kimenyetso cy’uburyo inkunga zatanzwe hagati y’umwaka wa 2012 na 2015.Urutonde rw’abayahawe ntirugaragara, ari narwo rwaherwaho hashakishwa abagenerwabikorwa bayo.

Umunyamabanga w’Umuyobozi mukuru, Uwimana Azela, yahamagaye bamwe mu bakozi babizi (batari bakoreye mu biro biranga kubera amabwiriza ya Covid-19), asohoka  mu biro bye ajyana n’umunyamakuru ahakorera umushinga SDP (Skills Development Program) wasimbuye uwa SDF, barashakisha biba iby’ubusa.Umukozi wari uhari, yerekanye icyumba cyuzuyemo ibitabo, maze ati, “Ibi byose ni ibitabo by’imishinga bandikaga basaba, ariko sinkubeshye ngo abayahawe ni abahe”.

Mu kindi cyumba kigari, hari amafayilo (ibitabo bibitsemo inyandiko) anyuranye. Ibumoso, ni impapuro zagiye zishyurirwaho (Rapports Financiers), naho iburyo n’ahegereye umuryango, ni inyandiko zigaragaza uko inkunga ziri gutangwa ubu.Umukozi ati, “Ubu twebwe urabona ko buri cyiciro gifite aho gishakirwa, ariko rwose ubu sinakubeshya ngo biriya wabibona hehe”.  

Madame Azela agwa mu kantu, ati, “Ndumiwe rwose, sinari nzi ko ibi bintu nta bihari, mpise menya n’impamvu ikigo cyacu gihora gihindagurwa”. Ubu inshingano za WDA zamaze guhabwa ibindi bigo nka REB, ikigo kivangwa n’ibindi, WDA ntikibaho.

Ku rubuga rwa WDA (www.wda.gov.rw/sdp), habonekaho amakuru ya nyuma ya 2018, nubwo umukozi ushinzwe ikoranabuhanga yemeza ko n’aya 2015 ariho. Mu kiganiro cyanditse kuri Telefoni, yageze aho azamura ijwi, ati, “Ushaka ryari? Ushaka precisement ibiki? Ushaka ba nde utahawe address na DG office? Mfasha numve ibyo nguha”. Nyamara kugeza ubwo iyi nkuru yandikwa, kuri urwo rubuga haboneka amakuru ya nyuma ya 2018.

Tariki 1 Ukwakira 2015, nibwo hatanzwe miliyoni zisaga 900 ku bigo 38, mu muhango wabereye mu karere ka Kamonyi. Ari Gasana Jerome wayoboraga WDA icyo gihe, ari na Hiroshi Sakai wari uhagarariye Banki y’isi muri uwo muhango, bombi bagarutse ku kuba mu bayahawe mbere abayakoresheje ari mbarwa, ndetse ko nta raporo batanze. Ngo nyuma bagiye no kubashaka barababura. Gus anta wakurikiranwe.

Bimwe mu bigo ntibikibaho, mu mirenge no mu turere ntibizwi

Ntibyoroshye gusura ikigo utavuganye n’umuyobozi wacyo, ariko imyirondoro yabo ntiboneka. Gusa hari ibigo byakoze neza na Madame Azela yibuka mu mutwe, ndetse hari na bamwe mu bagenerwabikorwa bashima iyi nkunga. Umwe mu bize ubwubatsi yari umumotari, avuga ko yashimishijwe no guhabwa Impamyabumenyi, ubu akaba ayerekana mbere yo guhabwa akazi.

Ati, “ Narwaye impyiko muganga ambuza moto, ngira amahirwe njya kwiga ubwubatsi, ndangije bampa Impamyabumenyi, ubu maze imyaka itatu ndi umufundi”. Gusa uyu anongeraho ko nta gikoresho yahawe arangije, kandi ibikorwa bakoze biga byabaye umutungo w’ikigo cyabigishije.

Icyashobokaga ni ukubona urutonde rw’ibigo, hakaba amahitamo, ariko ntibikunda. Mu karere ka Ngoma, ikigo cy’ubucukuzi SAVMC cyo cyahawe miliyoni 32 zo kwigisha urubyiruko gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bugezweho. Ni igikorwa cyagombaga kubera mu murenge wa Jabana. Hifashishije umukozi ushinzwe itumanaho mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi, nibwo habonetse nimero ya Telefoni ya Nyabyenda Emmanuel uyobora SAVMC.

Abajijwe ibyo guhugura urubyiruko, Nyabyenda ati, “ Ubu ntabwo turi gukora. Uruhushya rwararangiye dusaba urundi ntabwo ruraboneka”. Mu gushaka kumenya umubare w’abahuguwe, aho baherereye n’aho ishuri riri, Nyabyenda ntiyongeye gusubiza ubutumwa.

Hitabajwe ubuyobozi bw’umurenge wa Jarama, umunyamabanga nshingwabikorwa wawo, Ndayambaje Emmanuel avuga ko akiri mushya, ariko nyuma yo gushaka amakuru mu bakozi n’abaturage, bamubwira ko igikorwa cyo guhugura urubyiruko ntacyo bigeze babona.

Mu karere ka Kamonyi, Strive Foundation yahawe miliyoni 22 zo kwigisha ubudozi no gusudira, ikabikorera mu kigo cy’urubyiruko, ndetse n’indi nzu nini ngo y’abasheshe akanguhe. Ni munsi y’umusigiti uri mu murenge wa Gacurabwenge, munsi y’umuhanda ugana I Muhanga. Mu kibuga haparitse imodoka yigirwaho, ubu harimo ubudozi n’ubukanishi.

Aha ni naho hatangiwe miliyoni zisaga 936, ku mishinga 38 yatewe inkunga, tariki 1 Ukwakira 2015. Muramira Bernard wa Strive Foundation avuga ko bimaze imyaka n’imyaniko atabasha kubyibuka, gusa akavuga ko hari abakobwa bigishijwe kudoda, ubu bakaba babikorera ahantu hanyuranye.

Naho mu karere ka Muhanga, Cyeza VTC (Vocational Training Center) yahawe miliyoni 26, igomba kwigisha urubyiruko gutunganya amazi yakoreshejwe mu ngo akongera akaba meza akaba yakoreshwa. Icyiciro cya mbere kigiye mu nzu z’iyahoze ari komini Rutobwe, nyuma bimukira mu ishuri ITER batira ibyumba. Abahize bahawe Impamyabumenyi, ubu ntikigikora. Ntibyoroshye kubona amakuru y’abahize aho baherereye mu mirimo ijyanye n’ubumenyingiro bahakuye.

Mu karere ka Rubavu kandi, TVET ya Kanzenze yahawe miliyoni 25, yagombaga kwigisha urubyiruko gukora ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba. Ubuyobozi ntibwibuka niba icyo gikorwa cyarabaye. Ushinzwe uburenzi ku karere ka Rubavu avuga ko akiri mushya, uwo ku murenge nawe nuko, ari na we wakifashishijwe mu kumenya uwayoboraga iyi TVET n’aho abahuguwe bari.

Kubura gihamya y’ahatangiwe inkunga, kubura raporo z’iyo mishinga, ni kimwe mu bituma na bamwe mu bakozi ba WDA bemera impinduka za hato na hato ziba muri iki kigo.

Habumuremyi Viateur

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *