Connect with us

Agriculture

Kayonza:Umushinga Hinga Weze wafashije abagore kwivana mu bukene

 2,245 total views,  3 views today

Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Umugore wo mu cyaro ku nshuro ya 23, abo mu karere ka Kayonza, banyonze amagare abandi borozwa inkoko.

Mu rwego rwo kuzamura ubuhinzi bw’Abagore bo mu cyaro, umushinga Hinga weze, watanze amagare n’ibigega bifata amazi bizabafasha kubika neza amazi yo kuhira imyaka. Ndetse imwe mu miryango yari yoroye inkoko, yoroje indi hagamijwe kuzamura ubukungu.

Ni igikorwa cyabereye mu murenge wa Rwinkwavu, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro. Uyu umunsi watangijwe no gutera imyaka mu turima tw’igikoni, n’igikorwa cyayobowe na Mayor w’Akarere ka Kayonza hamwe, Umuyobozi w’ungurije muri Hinga Weze ndetse n’abayobozi mu nama y’igihugu y’abagore.

Insanganyamatsiko yuyu munsi igira iti”umugore wo mu cyaro ku ruhembe mu Iterambere yirinda icyorezo cya COVID-19”

Mukayinga wimyaka 56 Umubyeyi wabana 3 avugako igare ahawe na Hingaweze, ko rigiye kumufasha kugeza umusaruro we ku isoko

Agira ati:”Mu byukuri najyaga mpinga nkeza, ariko nkagira imbogamizi zo kugeza umusaruro wanjye ku isoko, ndashimira Hinga Wenze mbikuye kumutima, kuko nari nararushye kubera kwikoreza umutwe njya kugurisha imyaka ku isoko.”

Umuyobozi wungirije muri Hinga Weze Mukamana Laurence, avuga ko uyu mushinga uzakomeza gufasha abagore bo mu cyaro. ugamije ko imibereho yabo ya myiza kurushaho.

Agira ati:”Umushinga Hinga Weze ntago uzahwema gutera inkunga abagore bo mu cyaro, abo muri uyu murenge wa Rwinkwavu uyu munsi twabahaye ibigega bifata amazi, bizabafasha kubika amazi yo kuhira imyaka yabo, noneho basarura bikaborohera kugeza umusaruro wabo ku isoko cyane ko twanabahaye amagare yo kubafasha.

Umushinga USAID Hinga Weze wiyemeje gukora iki

Uyu mushinga wiyemeje gufasha abagore bo mu cyaro kurushaho kwiteza imbere mu bukungu no gufasha imiryango y’abahinzi bato 530,000 mu turere 10 ikoreramo. Harimo kongera umusaruro w’ubuhinzi, imari no kunoza imirire myiza. Abagore nk’abagize umubare munini w’abahinzi mu cyaro, birakwiye ko bagira uruhare rugaragara mu bikorwa by’ ubuhinzi bw’umwuga kandi bwita ku mirire myiza y’abagore n’abana.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yashimye icyizere bagiriye akarere ka Kayonza ko kwakira umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, yemeza ko amagare bahawe ndetse n’ibigega bifata amazi yo kuhira imyaka bigaragaza iterambere.

Ati:”Mu byukuri ndabashimira kuba mwahisemo aka karere kacu ka Kayonza, ibi bikoresho mwatanze birimo ibigega n’amagare bizafasha Umugore kwiteza imbere ndetse n’inkoko mwabahaye ngira ngo mwabonye ko imwe mu miryango yatangiye kwitura bagenzi babi, ibi rero biraduha ikizere ko dufatanyije n’Umushinga Hinga Weze , umuturage azagera ku iterambere yifuza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude

Zimwe mu mbogamizi zitandukanye zikunze kugarukwaho n’inzego zitandukanye zituma umugore wo mu cyaro atagera ku iterambere, zirimo ko umugore wo mu cyaro akitinya mu kujya mu nzego z’ubuyobozi, kwitinya mu kuba yafata inguzanyo ngo yiteze imbere, kuba ihame ry’uburinganire ritarumvikana neza kuri bamwe.

Ibi bikaniyongeraho no kuba bamwe mu bagore usanga bataramenya amategeko abarengera.

Ariko kandi umugore akwiye kurenga ibyo byose maze akiyumvamo ubushobozi ndetse n’icyizere, akiteza imbere akanateza imbere umuryango we.

Menya uko umunsi w’Umugore wo mu cyaro washyizweho

Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro washyizweho n’imiryango itari iya Leta mu nama mpuzamahanga y’abagore yabereye i Beijing mu Bushinwa mu mwaka wa 1995 , yemezwa n’inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu myanzuro yayo 62/136 yo ku wa 18 Ukuboza 2007.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Agriculture