Donald Trump yacecekeshejwe mu kiganiro mbwirwaruhame na Joe Biden

 357 total views,  2 views today

Mu kiganiro cyabereye muri leta ya Ohio mu mujyi wa Cleveland, Ikiganiro mpaka cy’abakandida babiri umwe ushaka kongera kuyobora igihugu cya Amerika ariwe Donald Trump ndetse n’uwahoze ari visi perezida we Joe Biden ushaka gutegeka igihugu bwa mbere aharanzwe akavuyo n’amagambo atari meza.

Ni ikiganiro cyafashe isaha n’igice, aho abakandida bamaze umwanya munini batongana bikomeye kugeza aho Joe Biden yabwiye Donald Trump aceceke nyuma yaho uyu mugabo yaciwe mu ijambo inshuro zirenga 73 mu isaha imwe n’iminota mirongo itatu(90’).

Batangiye baganira ku kibazo cya Coronavirus yugarije isi muri rusange n’ibyerekeye ivanguramoko n’ubukungu nuko amatora azakorwamo, gusa baje kuba bibi cyane ubwo Donald Trump yaciye mu ijambo inshuro nyinshi Joe Biden bikaza kumurakaza akaza kubwira Donald Trump ko yaceceka aho yagize ati” wafunga umunwa wa mugabo we?’’

Mu bushakashatsi bwabagera kuri 69% bw’agaragaje ko aricyo kiganiro cyibayeho kibi ku bakandida bifuza kuyobora igihugu cy’Amerika.

Abandi bategerejwe kugira ikiganiro mpaka ni abazabahagararira nkaba visi perezida tariki ya 7 ukwezi kwa 10 mu cyumweru gitaha bizaba ari kuwa gatatu, buri ruhande rukaba rufite umuhagarariye. Mike Pence niwe wa Donald Trump naho Kamala Harris akazaba ariwe wa Joe Biden.

Ni ikiganiro cyayobowe n’umunyamakuru wa Fox News Chris Wellace, Kikaba aricyo kiganiro mpaka cya mbere kibaye kubahangana kuba umukuru w’igihugu amatora ateganyijwe uyu mwaka mu kwezi ku Gushyingo, mugihe ikindi kiganiro mpaka kizaba ari nacyo cya nyuma giteganyijwe tariki ya 15 Ukwakira 2020 mu mujyi wa Miami i Florida.

VIDÉO - Débat présidentiel : Joe Biden s'engage à reconnaître le résultat  de l'élection, Donald Trump esquive une nouvelle fois | LCI

Nyuma y’ikiganiro umugore wa Joe Biden witwa Dr Jill Biden yamusanze aramuhobera 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *