Karongi: Barasaba ubuyozi kongera ingano y’ibiti gakondo

 927 total views,  1 views today

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Karongi barasaba ubuyobozi kwita ku biti gakondo bigenda bikendera uko imyaka ishira indi igataha. Meya we ashishikariza abaturage gufata iya mbere mu gusigasira bike bikiboneka bakirinda kubitema.

Ibiti gakondo nk’umuvumu, umuko, umukoni, umunyinya n’ibindi bitagipfa kuboneka, birimo ibyifashishwa nk’imiti, ibifite ibisobanuro bitandukanye mu mateka, ibindi bikaba imitako.

Bimwe muri ibi biti harimo ni nk’umuvumu wifashishwaga mu bintu butandukanye dore ko ibibabi byawo byagaburirwaga inyana kuko ibibabi byawo bituma vuba. Ikindi n’uko umuvumu wakorwagamo ubwato, imivure, isekuru, ibyansi ndetse n’imbehe.

Hari abakuze bavuga ko ibyo biti biri gucika, kuburyo kubibona mu bihe biri imbere bizagorana.

Hakizayezu Emmanuel utuye mu Murenge wa Rugabano avuga ko ibiti gakondo byirengagijwe kuburyo n’ibihari bidasigasirwa.

Ati  “Mbona nta gahunda ihamye yo gutuma ibiti gakondo bidacika, yewe usanga bamwe mu bakiri bato hari ibyo bazajya bumva ko byabayeho ariko ntibabimenye. Hari aho mperutse kugera nshaka igiti cyitwa umutobotobo n’umuzibazibu ndaheba.”

Uretse kuba bimwe byari umwimerere w’abanyarwanda, abaturage bavuga ko ibiti gakondo byatangaga umusanzu ukomeye mu yindi migenzo ya Kinyarwanda.

Ati “Ibiti nk’umusave numvaga ari umuti ku bana. Gucika kwabyo bizagira ingaruka mbi ku buvuzi gakondo nyamara nabwo budufitiye akamaro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, avuga ko abaturage bakwiye gufata iya mbere bagatera imbuto nke zikiboneka n’ibigaragara mu mashyamba ntibabiteme.

Agira ati “Hari ibiti biboneka mu mashyamba ya kimeza, ibyo ntawemerewe kubitema ahubwo abaturage bagirwa inama yo gusazura ibishaje. Dushishikariza abaturage gutera ibi biti ku ngo zabo kuko bifite akamaro kanini nko kuba byakoreshwa nk’imitako.”

Kugeza ubu ubuso bw’u Rwanda buteyeho ibiti bufata 30%, mu gihe inturusu zikiza ku isonga  dore ko bufite 89% by’ibiti byose biteye ku buso bw’u Rwanda, Pinusi igafata 6.5% naho ibindi bisigaye bikagira 3.1%.

Ndayikunda Josue

mwamba.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *