Karongi: Bahangayikishijwe no kutabonera igihe ibiti by’imbuto bivangwa n’imyaka

 1,093 total views,  1 views today

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Karongi ,bavuga ko bakigowe no kubonera ku igihe ingemwe z’ibiti bivangwa n’imyaka nka kimwe mu byabafasha mu guhangana n’isuri.Ubuyozi bwo bwizeza abaturage ko abo ibiti bitarageraho bizabageraho kubufatanye n’umushinga wa Tubura.

Aba baturage bahamya ko gahunda ibashishikariza gutera ibiti bivangwa n’imyaka bayumva, ariko ingemwe ntizibagerereho ku gihe nk’uko bivugwa  na Rutakamire Alphonse utuye mu murenge wa Rubengera.

Agira ati “Iyo gahunda njya nyumva n’uko izo ngemwe z’ibiti zitajya zitugeraho ku gihe. Baziduhaye twazakira kuko zadufasha kurwanya isuri, zakwera abana bakajya bazirya bakarwanya imirire mibi.”

Ubuyobozi bw’akarere bwizeza abaturage ko abo ingemwe z’ibiti zitarageraho nabo bazazibona vuba kandi ku buntu

Uwimana Catherine utuye mu murenge wa Rugabano akaba afite n’umuturanyi we uri gusembera nyuma yo kwibasirwa n’isuri yajyanye ubutaka igahirika n’inzu ye, avuga ko ingemwe z’ibiti bivangwa n’imyaka babona ziganjemo Avoka ariko bazihabwa mu mpeshyi zikuma.

Ati “Utera igiti kikamara umwaka n’igice kitarakura kubera ko babiduha nyuma y’igihe ntibibashe gufata. Mu gihe gishize  twibasiwe n’isuri kubera ko tutari dufite ibiti bidufasha gufata ayo mazi.”

Bamwe mu baturage bavuga ko bahabwa ingemwe imburagihe ibiti ntibyere

Ibi abihurizaho na Munyankindi John uvuga ko kuba bahabwa ingemwe mu mpeshyi ari intantaro yo kubura umusaruro bishobora no kubaviramo kwibasirwa n’isuri. Yongeraho ko ubuyobozi bwajya bubaha izateguriwe ku butaka bwaho zikaba arizo ziterwa.

Ati “Bishobotse twabona ingemwe z’ibiti byateguriwe hafi yacu bitavuye ahandi kuko hari gihe babizana babivanye ahandi ugasanga uteye icumi hakarokoka bibiri.”

Ku ruhande rw’akarere ka Karongi, Umuyobozi w’akarere, Mukarutesi Vestine, avuga ko bashyize imbaraga zo kongera ibiti bivangwa n’imyaka ku bufatanye na “Tubura”  ibafasha kubona ingemwe, akemeza ko abo zitarageraho nabo bazazibona vuba.

Ati “Hari gahunda yo gutera ibiti by’imbuto nka makadamiya cyane ko bidufasha kurwanya isuri. Imirenge myinshi yagiye ihabwa ingemwe kandi abaturage bazihabwaga ku buntu.”

Mukarutesi akomeza avuga ko hari gahunda yo gutera ibiti by’imbuto  ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, bakazayifashwamo n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA).

Mu mwaka wa 2019, akarere ka Karongi kateye ingemwe z’ibiti bivangwa n’imyaka ibihumbi 680 kuri hegirati magana atanu. Ni mu gihe muri 2020 hategenyijwe guterwa ibiti ibihumi 800 kuri hegitari 155 z’ubutaka buhujwe.

Ikigo gishinzwe umutungo kamere w’amazi mu Rwanda (Rwanda Water Resources Board) cyateguye ingengo y’imari ya miliyari 1 Frw yo kunganira uturere kugira ngo buri kagari kagire ubuhumbikiro bw’ibiti bizahabwa abaturage.

Ndayikunda Josue

mwamba.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *