Connect with us

Health

Abakenera gukuramo inda barasabwa gukoresha uburyo bunoze

 2,207 total views,  3 views today

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kivuga ko nyuma y’amategeko ahana ibyaha ndetse n’Iteka rya Minisitiri ryo muri 2019 byemerera abantu gukuriramo inda kwa muganga, abarenga 150 barabyitabiriye mu mwaka wa 2019-2020.

Ni muri urwo rwego u Rwanda rwifatanije n’isi mukwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kwirinda gukuramo inda mu buryo butanoze (International Safe Abortion Day)

Image

Mu gikorwa cyabereye ku bitaro bya Kibagabaga cyateguwe n’Ihuriro ry’imiryango nyarwanda itari iya leta ishinzwe kurwanya virusi itera SIDA no Gutezimbere ubuzima n’uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion)  ifatanyije na GLIHD, HDI na  IMRO bavuga ko abashaka serivisi yo gukuramo inda badakwiye gukoresha uburyo bwa magendu bushyira ubuzima bwabo mukaga kuko hari impamvu zemerera umuntu  mu Rwanda  guhabwa iyi serivisi na muganga wabiherewe uburenganzira.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti “uruhare rw’imiryango Nyarwanda itari iya Leta mu gukumira  inda ziterwa abangavu no gukuramo inda mu buryo butanoze”.

Impamvu zemewe mu Rwanda mu guhabwa serivisi yo gukuramo inda harimo:

Kuba utwite ari umwana, umuntu wahohotewe, uwashyingiwe ku gahato, uwatewe inda n’umuntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri, ndetse n’igihe iyo nda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Image

Kamuhangire Eduard, Umuyobozi ushinzwe ireme rya serivisi z’ubuzima muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) avuga ko muri rusange gukuramo inda mu buryo butanoze birimo ingaruka nyinshi, asaba buri muntuwese ushaka gukuramo inda ko atabikora magendu ahubwo ko yakwegera ibigo by’ubuvuzi byabiherewe uburenganzira bakamufasha.

Akomeza avuga Ati:”gukurirwamo inda bikorerwa mu kigo kiri ku rwego rw’ibitaro byaba ibya Leta cyangwa ibyigenga, kandi nta rwandiko ruvuye ku kigo nderabuzima (transfer) umuntu asabwa”.

Mukeshimana Oliva, muganga uhagarariye ibikorwa by’ubuzima mu bitaro bya Kibagabaga akaba n’umuyobozi wungirije w’ibitaro, avuga ko uretse uwo inda imereye nabi, naho abandi itegeko rivuga ko batemerewe gukuramo inda irengeje ibyumweru 22.

Yongera ho ko hari n’umuti wabugenewe ufasha umuntu guhita akuramo inda bitamuruhije, kandi kwa muganga ngo babagirira ibanga.

Mwananawe Aimable, Umuyobozi w’Umuryango Ihorere Munyarwanda (IMRO), wafatanyije  na RNGOs Forum on HIV/AIDS and H.P mu gutegura iki gikorwa, avuga ko barimo gukora ubuvugizi kugira ngo abaforomo, ababyaza ndetse n’abajyanama b’ubuzima bahabwe ubushobozi bwo kuba bashobora gutanga iyi serivisi, ndetse no kudasaba ubwishingizi ugiye gukurirwamo inda.

Kabanyana Nooliet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango itari iya leta  igamije gukumira icyorezo cya SIDA no kurengera ubuzima (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion) , akangurira abakobwa bose kwirinda inda zitateguwe kuko ariyo ntandaro yo gukuramo inda muburyo butanoze.

Agira ati:”muri ibi bihe he duhanganye n’icyorezo cya Covid 19, abana benshi muri murugo niyompamvu mbasaba kwirinda ababashukisha impano za hato na hato, kuko zishobora kuba intandaro yo kubashora mu ngeso z’ubusambanyi bityo mukaba mwakora imibonano mpuzabitsina idakingiye, mukaba mwagira ibyago byo kwandura Virusi itera Sida, ninda zitateguwe bibashora mu Gukuramo inda muburyo butanoze kandi bushyira ubuzima bwanyu mu kaga

Image

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health