Connect with us
Cristiano Ronaldo yabaye umukinnyi wa mbere utunze miliyari y’amadorali

IMIKINO

Cristiano Ronaldo yabaye umukinnyi wa mbere utunze miliyari y’amadorali

 372 total views,  6 views today

Amazina ye nyakuri yitwa Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro uyu ni umukinnyi ukina umupira w’amaguru avuka mu gihugu cya Portugal akaba akinira ikipe ya Juventus Fc shampiyona y’igihugu cy’Ubutaliyani afite imyaka 35.

Cristiano Ronaldo abaye umukinnyi wa mbere ukina umupira w’amaguru utunze miliyari y’amadorali mugihe yinjije amafaranga angana na miliyoni 105 mu mwaka umwe yakuweho imisoro yose nkuko ikinyamakuru Forbes cy’ibitangaza kikaba gisanzwe gikora urutonde rw’ibyamamare kubafite agatubutse kuri iyi Isi.

Ibi bihita bimushyira ku mwanya wa kane kuri rutonde rw’ibyamamare bafite agatubutse mu bantu 100 biturutse ku mushahara.

Abo akurikira ni Klyer Jenner winjije miliyoni 590$ mu mwaka umwe na Kanye West winjije angana na miliyoni 140$ agakurikirwa na Roger Federer winjije miliyoni 106.3$ hagakurikiraho Cristiano Ronaldo winjije miliyoni 105$ naho Lionel Messi yinjije miliyoni 104$.

Ku myaka ye itari micye agikina ruhago, ibi abigezeho nyuma y’ibyamamare byabikoze nka Tiger woods mu mwaka w’2009 na Floyd Mayweather wabikoze mu mwaka w’2017.

Nkuko basanzwe bahangana Lionel Messi bamuje imbere bikaba bituma ariwe uza ku mwanya wa mbere muri ruhago utunze miliyari imwe y’amadorali.

Mugihe yatangiye gukina kinyamwuga kuva ku myaka 17 amaze kwinjiza angana na miliyoni 650 y’amadorali y’umushahara biteganyijweko ashobora kuzagera kuri miliyoni 765 y’amadorali abikuye mu mupira w’amaguru gusa ubwo amasezerano ye azaba arangira mu mwaka w’2022.

Mukeba Lionel Messi we yatangiye gukina mbere ya Cristiano imyaka itatu mu bakiri bato amaze kwinjiza angana miliyoni 605 y’amadorali aturutse ku mushahara kuva mu 2005.

Abandi bakinnyi babashize kugira agatubutse bagikina hazamo umukinnyi uwitwa Alexis Rodriguez wakiniraga New York Yankees wakinaga Baseball akaba yarahagaritse gukina mu 2016 uyu yinjije angana na miliyoni 450$.

Undi mukinnyi ni David Beckham wanyuze mu makipe akomeye cyane uyu we yaretse umupira yinjije angana na miliyoni 500$.

Cristiano Ronaldo niwe mukinnyi wa mbere wagize abamukurikira barenga miliyoni 200 kurukuta rwe rwa instagram mu mwaka w’2016 bigatuma aza mu bakinnyi bakurikirwa cyane ari nako bimwinjiriza agatubutse, ubu ubariyemo imbuga zose nka Facebook, Instagram, Twitter akurikirwa na miliyoni 427 bimushyira mu bantu bakurikirwa cyane ku Isi.

Kuva mu mwaka w’2016 uruganda rwa Nike rumuhemba amafaranga ari hejuru ya miliyoni 20 $ yo kwamamaza gusa, ibyo bimugira umukinnyi wa gatatu ufata agatubutse mu kwamamaza nyuma ya Michael Jordan wakinye umukino w’intoki ya Basketball ndetse na Lebron James.

Nyuma yuko yemeye kuganywa umushahara agafata 30% kubera icyorezo cya COVID-19 uyu mwaka w’2020 Cristiano Ronaldo yinjije umushahara w’amafaranga miliyoni 60.Messi yinjije miliyoni 104 z’amadolari mu mwaka ushize nyuma yo kugabanyirizwa umushahara 70% mu gihe cya coronavirus , gusa yiteguye kurenga miliyari imwe y’amadorari yinjiza mu gihe cyose mu mwaka utaha, mbere yuko amasezerano ya Barça asanzwe yarangira.

Quiz : êtes-vous incollable sur Cristiano Ronaldo ? - Le ParisienCristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus ubu niwe mukinnyi wibitseho miliyari y’amadorali ahigitse mukeba we Lionel Messi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in IMIKINO