Connect with us

Health

U Bubiligi bwateye inkunga u Rwanda mu rwego rwo kuzamura Ubuvuzi

 1,094 total views,  3 views today

U Bubiligi bwahaye u Rwanda inkunga y’imodoka zitwara indembe zizwi nka ‘Ambulance’ 40 zizifashishwa mu bikorwa by’ubuvuzi zikaba zitezweho gufasha Abanyarwanda guhabwa ubuvuzi bwihuse.

Zakiriwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Danierl Ngamije

U Bubiligi bwahaye u Rwanda ambulance 40

Iki gikorwa cyabereye ku kicaro cy’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC, kitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije ari na we wakiriye iyi nkunga mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda.

Ni inkunga yatanzwe n’Ubwami bw’u Bubiligi buyinyujije mu kigo Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere cy’iki gihugu kitwa Enabel gisanzwe gifite ishami mu Rwanda.

Dr Daniel Ngamije yashimiye u Bubiligi kuri iyi nkunga ije gufasha u Rwanda mu kuzamura urwego rw’Ubuvuzi by’umwihariko mu gufasha abantu kubona serivisi zihuse.

U Bubiligi ni Igihugu gifitanye amateka n’u Rwanda kuko iki gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi cyakoronije u Rwanda.

Ni kimwe mu bihugu kandi byahungiyemo abanyarwanda benshi ku mugabane w’u Burayi barimo n’abakekwaho kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubu ni ibihugu bifitanye umubano mwiza ndetse n’imikoranire ishingiye cyane ku bijyanye n’Uburezi, Ibikorwa remezo n’imibereho myiza y’Abaturage.

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Charles Michel wari Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi yaje kwifatanya n’u Rwanda ndetse atangaza ko igihugu cye cyababajwe n’ibyabaye mu Rwanda.

Zitezweho kuzamura urwego rw’Ubuvuzi
Iyi nkunga y’u Bubiligi yanyijijwe mu kigo Nterankunga cy’Ababiligi cya Enabel

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health