Amerika: Uwari umukozi wo kwa muganga yarashwe n’Abapolisi babiri

 425 total views,  1 views today

Abapolisi babiri barashwe mu gihe abantu ibihumbi bari kwigaragambya mu mujyi wa Louisville muri Amerika nyuma y’uko abacamanza bavuze ko nta muntu uzaregwa urupfu rwa Breonna Taylor.

Breonna wari ufite imyaka 26 ari umukozi wo kwa muganga, yarashwe amasasu menshi n’abapolisi baje iwe tariki 13 z’ukwezi kwa gatatu.

Inkuru ya BBC ivuga ko. Umupolisi witwa Brett Hankison yashinjwe, ariko ntiyarezwe urupfu rwa Breonna, ahubwo yashinjwe “gushyira ubuzima bw’undi mu kaga” arasa mu rugo rw’abaturanyi i Louisville.

Abandi bapolisi babiri nta cyaha barezwe.

Robert Schroeder ukuriye polisi mu mujyi wa Louisville yavuze ko uko abapolisi barasiwe mu myigaragambyo bameze bidateye ubwoba.

Yavuze ko ukekwaho kubarasa afunze.

Muri uyu mujyi wo muri leta ya Kentucky hatangajwe ibihe bidasanzwe ndetse umutwe w’ingabo za Amerika wiyambazwa iyo ari ngombwa woherejwe mu mihanda.

Nubwo ubutegetsi bw’uyu mujyi bwategetse ko abantu bagomba kuba bari mu ngo zabo bitarenze saa tatu z’ijoro, abantu ibihumbi bari bakiri mu mihanda na nyuma y’ayo masaha mu ijoro ryo ku wa gatatu.

Andy Beshea, Guverineri wa Kentucky, yinginze abigaragambya ngo basubire mungo zabo.

Yagize ati: “Tuzi ko igisubizo cy’urugomo atari urugomo kandi iri joro turi gutekereza ku bapolisi barashwe n’imiryango yabo. None rero ndasaba buri wese: Rwose nimujye mu rugo.”

Ifoto ya Breonna Taylor
Insiguro y’isanamu,Breonna, wari umukozi mu bya tekiniki ahavurirwa indembe, yari afite imyaka 26 ubwo yaraswaga agapfa

Ni iki umushinjacyaha yavuze?

Mu mategeko ya leta ya Kentucky, umuntu ahamwa no “gushyira ubuzima mu kaga” iyo akoze “igikorwa gikabije cyo kutita ku gaciro k’ubuzima”.

Iki ni cyo kigero cyoroheje cyane cy’icyaha gikomeye, gusa gishobora guhanishwa gufungwa imyaka itanu.

Umuryango wa Breonna hamwe n’impirimbanyi bakomeje gusaba ko abapolisi batatu, bose b’abazungu, baregwa icyaha cyo kwica n’ubwicanyi butagambiriwe.

Gusa ibi byanzwe n’inteko y’abacamanza yize ibimenyetso.

Umucamanza mukuru wa Kentucky ejo ku wa gatatu yavuze ko “uru ari urubanza rurimo amarangamutima”.

Umugore usabira ubutabera BreonnaYavuze ko raporo y’ubushakashatsi ku irasawa ryabaye yerekana ko amasasu atandatu yageze kuri Breonna rimwe ariyo ryari ribi cyane.

Avuga ko amasasu yarashwe n’abapolisi mu rwego rwo kwirengera. Iyo mpamvu igatuma “badashobora gukurikirana umuntu ho icyaha”.

Brett Hankison uri kuregwa “igikorwa gikabije cyo kutita ku gaciro k’ubuzima” ngo ntibyakwemezwa neza ko isasu yarashe ryari iryo kwica cyangwa gukomeretsa.

Uyu mucamanza mukuru avuga ariko ko yifatanyije n’ababuze uwabo nubwo ngo ntacyo “yabaha cyo guhoza umubabaro bafite”.

Yongeraho ko “ubucamanza bw’ikivunge n’urugomo bya rubanda atari ubutabera ahubwo ari ukwihorera”. Gusa avuga ko FBI ikomeje iperereza.

Umutwe w'ingabo za Amerika wiyambazwa iyo ari ngombwa woherejwe mu mujyi wa LouisvilleUmutwe w’ingabo za Amerika wiyambazwa iyo ari ngombwa woherejwe mu mujyi wa Louisville

Ni iki cyakurikiye ibi?

Ben Crump, umunyamategeko w’umuryango wa Breonna, yavuze ko ibyategetswe n’abacamanza “biteye umujinya kandi ari ukwibasira” umuryango.

Abategetsi muri uku kwezi bameye indishyi y’akababaro ya miliyoni $12 ku muryango wa Breonna.

Abajijwe icyo avuga ku mwanzuro z’abacamanza, Perezida Donald Trump yabwiye ikiganiro n’abanyamakuru muri iri joro ati: “Ndibaza ko ari ibintu byiza”.

Ndetse yashyigikiye cyane umwanzuro wa guverineri wa Kentucky wo kohereza uriya mutwe w’ingabo ku mihanda.

Guverineri Andy Beshear, wo mu ishyaka ry’abademokarate, yasabye abashinjacyaha kugaragaza ibimenyetso byashingiweho n’inteko y’abacamanza.

Breonna byamugendekeye bite?

Nyuma gato ya saa sita z’ijoro ku wa gatanu tariki 13 z’ukwezi kwa gatatu, yari aryamanye n’umuhungu w’inshuti ye, Kenneth Walker, ubwo bumvaga ikintu kihonda ku rugi.

Abapolisi barimo bakora isaka ry’ibiyobyabwenge, bakoresheje ikintu kiremereye kugira ngo binjire mu nzu.

Umucamanza yari yatanze uburenganzira bwo gusaka urugo rwa Breonna kuko abakora iperereza bacyetse ko uwahamwe no gucuruza ibiyobyabwenge – Jamarcus Glover wahoze ari umukunzi we – akoresha aha hantu mu kubyakira.

Breonna we nta cyaha kindi yari asanzwe azwiho.

Abantu bahise bajya mu mihanda ubwo abacamanza bari batangaje umwanzuro ku bapolisi bavugwa mu rupfu rwa Breonna
Abantu bahise bajya mu mihanda ubwo abacamanza bari batangaje umwanzuro ku bapolisi bavugwa mu rupfu rwa Breonna

Umukunzi we Kenneth Walker, utunze imbunda byemewe n’amategeko, nyuma yaje kubwira polisi ko yaketse ko umuntu ubateye mu nzu iryo joro ari Jamarcus Glover nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru New York Times.

Abategetsi bavuga ko isasu rya Bwana Walker ryakomerekeje umupolisi mu kaguru bikamuviramo kubagwa.

Abapolisi batatu bandi basubije amasasu ya Walker, barekura agera kuri 32 nk’uko raporo ya FBI ku irasana ryabayeho ibivuga.

Breonna, wari wavuye mu buriri kubera urwo rusaku, yafashwe n’amasasu apfira aho mu nzu.

Raporo y’abapolisi ivuga ko bari bahawe uburenganzira bwo “kwinjira badakomanze”.

Police stand guard as people react after a decision in the criminal case against police officers involved in the death of Breonna Taylor

Bamwe mu baturanyi ariko babwiye ibitangazamakuru byaho ko batigeze bumva abo bapolisi bivuga.

Nyuma nta biyobyabwenge byabonetse aho hantu, nubwo umushinjacyaha we mbere yari yavuze ko gusaka byahise bihagarikwa kubera uko kurasana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *