Murenzi Abdallah yashinzwe kuyobora komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports

 227 total views,  1 views today

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) cyatangaje ko uwigeze kuyobora ikipe ya Rayon Sports akaza kubivamo Abdallah Murenzi ariwe Perezida wa komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports.

Ni nyuma yuko iki kigo gihagaritse iyahoze ari komite yari iyobowe na Sadate Munyakazi ikaba yararanzwemo ibibazo bikomeye. Aho uwari Perezida wayo Sadate we yavugaga ko hari abantu bashatse kumukura ku ntebe y’icyubahiro.

Iri tangazo ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere rivugako nyuma yuko iki kigo ruhagaritse Komite Nyobozi ya Association Rayon Sport ndetse rukanihanganiriza uyu muryango kubera utabashije kubahiriza inshingano ziteganywa n’amategeko.

Uru rwego rukaba rwishimiye gutangaza Komite y’inzibacyuho ikaba iragijwe Umuryango Association Rayon Sport n’ibikorwa byayo byose.

Ibi bikorwa bikaba bihagarariwe na Bwana Perezida Murenzi Abdallah mugihe ushinzwe Komite yagizwe Twagirayezu Thadee aho azafatanya na madame Nyirihirwe Hilaire mugihe kingana n’iminsi 30.

Mubyo aba bayobozi bashinzwe kuzakemura muricyo gihe cy’iminsi 30 harimo kunoza amategeko y’umuryango no kuyahuza n’itegeko rigenga imiryango itari iya leta.

Ikindi ni ugushyiraho inzego z’umuryango ziteganywa n’amategeko, Gukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa bya Rayon Sport Football Club, bagategura imbonerahamwe ngengamikorere y’umuryango n’ibikorwa byawo. Hakanashyirwaho uburyo buboneye bwo gukurikirana imikoreshereze y’umutungo w’umuryango.

Muyindi nshingano bahawe harimo gucunga umutungo w’umuryango w’inzibacyuho.

Ibi bitangajwe nyuma yuko hagaragaye ibibazo muri iyi kipe ikundwa n’abenshi harimo kuba basigaranye amafaranga ibihumbi 200 Frw kuri konti y’ikipe mugihe bafite ideni rya miliyoni 800 y’amafaranga y’u Rwanda nkuko byatangajwe ubwo hakurwagaho Komite yari iriho.

Murenzi abdallah yayoboye ikipe ya Rayon Sport mu myaka ya 2012 ndetse icyo gihe ikipe yari ibayeho neza ku buryo abakunzi bayo bamukundaga bikomeye, gusa ntiyatinze yaje kubivamo. Ubu akaba yari perezida w’ishyirahamwe w’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) umwanya yari yatoreweho umwaka 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *