Connect with us

NEWS

Itariki nshya y’inama yariteganyijwe i Kigali ya CHOGM yatangajwe

 365 total views,  9 views today

Ni amatariki yemeranyijwe n’abayobozi bakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango wabavuga ururimi rw’icyongereza hifashishijwe ikoranabuhanga aho bemeje itariki iyi nama igomba kubera i Kigali mu kwezi kwa Kamena umwaka utaha.

Iyi tariki yashyizweho nyuma y’inama yahuje perezida wa repubulika w’u Rwanda Paul Kagame n’umunyamabanga mukuru wa Commonwealth nyakubahwa Patricia Scotland bahise batangaza umunsi iyi nama izahuza abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth izabukurwa nyuma yo guhagarikwa kubera icyorezo cya Coronavirus aho n’ubundi yari kubera i Kigali muri Kamena 2020.

Itariki nshya yemeranijwe n’ibihugu bigize uyu muryango izaba mu cyumweru cyo ku ya 21 Kamena 2021.

Iyi nama ya CHOGM isanzwe iterana rimwe mu myaka ibiri akaba ari naho higwamo imyanzuro mishya. Abayobozi ba Commonwealth bahisemo u Rwanda nk’abakira inama yabo itaha ubwo bahuraga mu nama yaherukaga mu bwongereza umwaka 2018.

Mu ijambo rye yagejeje mu nama yabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga Paul Kagame yagize ati“ Iyi nama ya CHOGM mu Rwanda 2021 izaba umwanya udasanzwe wo guhuriza hamwe ku mbogamizi nini z’ikoranabuhanga, ibidukikije, n’ubukungu n’amahirwe ahura n’umuryango wa Commonwealth, cyane cyane urubyiruko rwacu, kandi ibyo bikaba ari ingorabahizi biturutse ku cyorezo cya Covid-19.

Yakomeje agira ati“ U Rwanda rutegerezanyije amatsiko kwakira intumwa zose n’abazitabira iyi nama i Kigali umwaka utaha mu nama itekanye kandi itanga umusaruro.”

Mugihe umunyamabanga Mukuru w’umuryango wa Commonwealth Patricia Scotland we yatangaje ko iyi nama ariyo ibaye iya mbere muri iki kinyagihumbi izaba ibereye ku mugabane w’afurika akaba yizeyeko abayobozi bazayitabira kugirango baganire uburyo bahangana n’ibibazo byingorabahizi byugarije ibihugu n’ababituye.

Yongeraho ko muri iyi nama bazaganira ku burya ibihugu birikwiyubaka nyuma y’icyorezo cya Coronavirus cyazahaje Isi muri rusange ndetse n’imihindagurikire y’ikirere, ubukungu bw’isi, ubucuruzi n’iterambere rirambye aho bigomba gukemuka binyuje mu bufatanye mpuzamahanga.

Umuryango w’ibihugu bivuga ururimi w’icyongereza rugizwe n’ibihugu 54, ikaba igizwe n’abaturage barenga miliyari 2.4 hafi kimwe cya gatatu cyabatuye Isi hakaba harimo ibihugu byateye imbere ndetse n’ibihugu bikiri mu nzira ya majyambere. Ibihugu by’abanyamuryango 32 n’ibihugu bito harimo n’ibirwa byinshi.

Itariki nshya y’inama yariteganyijwe i Kigali ya CHOGM yatangajwe

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in NEWS