Connect with us

Health

Abantu 2 bahitanywe na COVID-19 mu Rwanda umunsi umwe

 535 total views,  3 views today

Mu munsi umwe gusa mu itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryatangaje ko abantu 2 bahitanywe na COVID19 mu Rwanda aba akaba ari abanyarwanda bose nkuko byatangajwe aho bari batuye i Kigali bakaba bahise buzuza abantu 25 bahitanywe n’icyorezo, Ni mugihe habonetse kandi abarwayi bashya 18 banduye icyorezo cya Coronavirus hagakira abandi 28 bakaba batashye mu miryango yabo.

Minisante yagaragaje ko mu bipimo bishya byafashwe mu bantu bangana 1 549 byagaragaje abarwayi bashya 18 banduye COVID19 muribo 9 ari abavuye mu mujyi wa Kigali abandi bakaba baturutse mu Karere ka Nyamagabe, Rubavu na Bugesera.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ritangaza ko “Abarwayi bashya bagaragaye muri Kigali:9 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi, Nyamagabe:4, Rubavu:4, Bugesera:1’’

Mu itangazo rya Minisante ry’uyu munsi ryihanganishije imiryango y’abanyarwanda umwe warufite imyaka 80 ndetse undi akaba yarafite 29 bose bari batuye i Kigali.

Mu ijanisha rishya ry’uyu munsi ku bantu bapfa bazize iki cyorezo Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko imibare igenda izamuka ubu ikaba igeze kuri 0.5% mugihe abakira nabo imibare igenda izamuka kuko igeze kuri 61% naho abandura nayo igenda imanuka ikaba igeze kuri 1.2%.

Imibare mishya ku bandura COVID-19 igenda igabanuka kuko n’ijanisha ribigaragaza ndetse ukagendera no ku mibare yari imaze iminsi igaragara Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kugenda ishimira abaturage uburyo mu byumweru bitatu bisaga ukwezi bitwaye neza aho bashimangiye ku mibare itakigaragara mu gihugu cyane nkuko byari bimeze mu minsi ishize iyi mibare ikaba yaragabanutse cyane hafi mu turere twose nubwo muri Kigali ariho hakigaragara umubare uri hejuru gusa bagasabwa kutirara bumve ko icyorezo cyarangiye bagakurikiza amabwiriza bahawe na leta yo kwirinda ko aribwo buryo bwo guhashya burundu icyorezo cya Coronavirus.

Imibare mishya igenda iboneka mu Mujyi wa Kigali igaragaza ko abantu benshi ari abava mu bibasiwe kurusha abandi nkuko itangazo rya Minisante rimaze hafi ukwezi n’igice ribitangaza.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye ku wa 14 Werurwe 2020 mu Rwanda, Hamaze kuboneka 4 671 banduye mu bipimo 471 767 bimaze gufatwa, 2 845 barayikize mu gihe imibare yabakiri kwitabwaho n’abaganga yageze kuri 1 801; abantu makumyabiri n’abatanu nibo bamaze kwitaba Imana bazize icyorezo cya COVID19.

Leta y’u Rwanda ikomeza isaba abanyarwanda kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda gukoranaho n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, Umurongo ukwiriye kwitabaza utishyurwa ni 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Abantu 2 bahitanywe na Coronavirus mu Rwanda umunsi umwe

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health