Connect with us

Health

Umugabo w’imyaka 48 yabaye uwa 23 wishwe na COVID-19 mu Rwanda

 378 total views,  3 views today

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umuntu wa 23 yahitanywe na COVID-19 mu Rwanda uyu akaba yari umugabo warutuye i Kigali, ni mugihe habonetse kandi abarwayi bashya 19 banduye icyorezo cya Coronavirus hagakira abandi 28.

Minisante yagaragaje ko mu bipimo bishya byafashwe mu bantu bangana 2 097 byagaragaje abarwayi bashya 19 banduye COVID19 muribo 13 ari abavuye mu mujyi wa Kigali abandi bakaba baturutse mu karere ka Nyamagabe.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ritangaza ko “Abarwayi bashya bagaragaye muri Kigali:13 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi, Nyamagabe:6’’

Mu itangazo rya Minisante ry’uyu munsi yihanganishije umuryango w’umugabo w’imyaka 48 warutuye i Kigali.

Mu ijanisha rishya ry’uyu munsi ku bantu bapfa bazize iki cyorezo Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko imibare igenda izamuka ubu ikaba igeze kuri 0.5% mugihe abakira nabo imibare igenda izamuka kuko igeze kuri 61% naho abandura nayo igenda imanuka ikaba igeze kuri 0.9%.

Imibare mishya ku bandura COVID-19 igenda igabanuka kuko n’ijanisha ribigaragaza ndetse ukagendera no ku mibare yari imaze iminsi igaragara Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kugenda ishimira abaturage uburyo mu byumweru bitatu bisaga ukwezi bitwaye neza aho bashimangiye ku mibare itakigaragara mu gihugu cyane nkuko byari bimeze mu minsi ishize iyi mibare ikaba yaragabanutse cyane hafi mu turere twose nubwo muri Kigali ariho hakigaragara umubare uri hejuru gusa bagasabwa kutirara bumve ko icyorezo cyarangiye bagakurikiza amabwiriza bahawe na leta yo kwirinda ko aribwo buryo bwo guhashya burundu icyorezo cya Coronavirus.

Imibare mishya igenda iboneka mu Mujyi wa Kigali igaragaza ko abantu benshi ari abava mu bibasiwe kurusha abandi nkuko itangazo rya Minisante rimaze hafi ukwezi n’igice ribitangaza.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye ku wa 14 Werurwe 2020 mu Rwanda, Hamaze kuboneka 4 653 banduye mu bipimo 470 218 bimaze gufatwa, 2 817 barayikize mu gihe imibare yabakiri kwitabwaho n’abaganga yageze kuri 1 813; abantu makumyabiri n’abatatu nibo bamaze kwitaba Imana bazize icyorezo cya COVID19.

Leta y’u Rwanda ikomeza isaba abanyarwanda kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda gukoranaho n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, Umurongo ukwiriye kwitabaza utishyurwa ni 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Umuntu wa 23 yahitanywe na Coronavirus mu Rwanda

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health