Connect with us

Health

Hakize abantu 22 ba COVID19 mu Rwanda haboneka abanduye icyorezo 10

 483 total views,  3 views today

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 22 aribo bakize icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda bagasezererwa kwa muganga mugihe abarwayi bashya basanzwemo icyorezo ari 10.

Minisante yagaragaje ko mu bipimo bishya byafashwe mu bantu bangana 1 603 byagaragaje abarwayi bashya 10 banduye COVID19 muribo 5 ari abavuye mu mujyi wa Kigali abandi bakaba baturutse mu tundi Turere tw’u Rwanda harimo Akarere ka Bugesera, Burera, Gatsibo, Gicumbi, Nyamagabe.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ritangaza ko “Abarwayi bashya bagaragaye muri Kigali:5 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), Bugesera:1, Burera:1, Gatsibo:1, Gicumbi:1, Gicumbi:1, Nyamagabe:1’’

Mu ijanisha rishya ry’uyu munsi ku bantu bapfa bazize iki cyorezo Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko imibare igenda imanuka ubu igeze kuri 0.47% mugihe abakira bo imibare igeze kuri 60% naho abandura nayo igenda imanuka ikaba igeze kuri 0.6%.

Imibare mishya ku bandura COVID19 igenda igabanuka kuko n’ijanisha ribigaragaza ndetse ukagendera no ku mibare yari imaze iminsi igaragara Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kugenda ishimira abaturage uburyo mu byumweru bitatu bisaga ukwezi bitwaye neza aho bashimangiye ku mibare itakigaragara mu gihugu cyane nkuko byari bimeze mu minsi ishize iyi mibare ikaba yaragabanutse cyane hafi mu turere twose nubwo muri Kigali ariho hakigaragara umubare uri hejuru gusa bagasabwa kutirara bumve ko icyorezo cyarangiye bagakurikiza amabwiriza bahawe na leta yo kwirinda ko aribwo buryo bwo guhashya burundu icyorezo cya Coronavirus.

Imibare mishya igenda iboneka mu Mujyi wa Kigali igaragaza ko abantu benshi ari abava mu bibasiwe kurusha abandi nkuko itangazo rya Minisante rimaze hafi ukwezi n’igice ribitangaza.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye ku wa 14 Werurwe 2020 mu Rwanda, Hamaze kuboneka 4 634 banduye mu bipimo 468 121 bimaze gufatwa, 2 789 barayikize mu gihe imibare yabakiri kwitabwaho n’abaganga yageze kuri 1 823; abantu makumyabiri n’ababiri nibo bamaze kwitaba Imana bazize icyorezo cya COVID19.

Leta y’u Rwanda ikomeza isaba abanyarwanda kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda gukoranaho n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, Umurongo ukwiriye kwitabaza utishyurwa ni 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Hakize abantu 22 ba COVID19 mu Rwanda haboneka abanduye icyorezo 10

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health