Connect with us

Health

U Bushinwa bwatangaje ko bushobora gushyira hanze urukingo rwa Covid-19 mu Ugushyingo

 821 total views,  3 views today

Ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe kurwanya no gukumira ibyorezo,CDC cyatangaje ko rumwe mu nkingo za Covid-19 ziri gukorwa n’iki gihugu ko rushobora kujya hanze ndetse rugatangira guhabwa abantu bose mu Ugushyingo.

Kugeza ubu u Bushinwa bufite inkingo enye za Covid-19 zigeze mu cyiciro cya nyuma cy’igerageza, ndetse eshatu muri zo guhera muri Nyakanga zikaba zaratangiye guhabwa abakozi bari mu kaga kenshi ko kuba bakandura Covid-19.

Umuyobozi ushinzwe ubuziranenge bw’imiti muri CDC, Guizhen Wu mu kiganiro yagiranye na televiziyo zo muri iki gihugu ku wa 15 Nzeri yavuze ko igerageza ry’izi nkingo eshatu ziri mu cyiciro cya nyuma riri kugenda neza, yemeza ko nta gihindutse byagera mu Ugushyingo urukingo rwa Covid-19 rwamaze kuboneka.

Reuters ivuga ko uyu muyobozi we bwite yivugiye ko yahawe rumwe muri zino nkingo kandi ko nta ngaruka rwamugizeho.

Kugeza ubu ku Isi hose hamaze gukorwa inkingo za Covid-19 zigera kuri 138 zirimo zirindwi zigeze mu cyiciro cya nyuma cy’igeragezwa ndetse abazikora bakaba bemeza ko zizatangira kuboneka mu gihe cya vuba.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health