Connect with us

Health

Hakize abantu 180 bari banduye COVID19 mu Rwanda umunsi umwe

 179 total views,  3 views today

Mu mibare mishya yabakize icyorezo cya Coronavirus Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 180 aribo bayikize mu Rwanda bagasezererwa kwa muganga mugihe abarwayi bashya basanzwemo icyorezo cya COVID19 ari 11 gusa.

Minisante yagaragaje ko mu bipimo bishya byafashwe mu bantu bangana 1 687 byagaragaje abarwayi ba COVID19 abenshi muri 11 ari abavuye mu mujyi wa Kigali abandi bakaba baturutse mu tundi Turere tugize igihugu harimo Akarere ka Nyamagabe, Rusizi, Bugesera na Rulindo.

Itangazo rya Minisante ritangaza ko “Abarwayi bashya bagaragaye muri Kigali:5, Nyamagabe:3, Rusizi:1, Bugesera:1, Rulindo:1’’

Mu ijanisha rishya ry’uyu munsi ku bantu bapfa bazize iki cyorezo Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko imibare ikiri kuri 0.48% mugihe abakira bo imibare igeze kuri 59% naho abandura yo igenda imanuka ikaba igeze kuri 0.65%.

Imibare mishya ku bandura COVID19 igenda igabanuka kuko n’ijanisha ribigaragaza ndetse ukagendera no ku mibare yari imaze iminsi igaragara Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kugenda ishimira abaturage uburyo mu byumweru bitatu bisaga ukwezi bitwaye neza aho bashimangiye ku mibare itakigaragara mu Karere ka Rusizi nkuko byari bimeze mu minsi ishize iyi mibare ikaba yaragabanutse cyane no mutundi turere gusa bagasabwa kutirara bumve ko icyorezo cyarangiye bagakurikiza amabwiriza bahawe na leta yo kwirinda ko aribwo buryo bwo guhashya burundu icyorezo cya Coronavirus.

Imibare mishya igenda iboneka mu Mujyi wa Kigali igaragaza ko abantu benshi ari abava mu bibasiwe kurusha abandi nkuko itangazo rya Minisante rimaze hafi ukwezi ribitangaza gusa uyu munsi mu itangazo rishya ntiryagagaje nimba ari abahuye n’abanduye.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye ku wa 14 Werurwe 2020 mu Rwanda, Hamaze kuboneka 4 602 banduye mu bipimo 464 583 bimaze gufatwa, 2 736 barayikize mu gihe imibare yabakiri kwitabwaho n’abaganga yageze kuri 1 844; abantu makumyabiri n’ababiri nibo bamaze kwitaba Imana bazize icyorezo cya COVID19.

Leta y’u Rwanda ikomeza isaba abanyarwanda kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda gukoranaho n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, Umurongo ukwiriye kwitabaza utishyurwa ni 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Hakize abantu 180 bari banduye COVID19 mu Rwanda umunsi umwe

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health