Connect with us

ENTERTAINMENT

Platini P yisunze Knowless bashyira hanze indirimbo nshya ‘NTABIRENZE’ ibwira abantu batanyurwa (VIDEO)

 468 total views,  3 views today

Nyuma y’akwezi kumwe gusa umuhanzi Nemeye Platini yongeye gukora indirimbo yisunze Butera Knowless bose babarizwa mu nzu imwe bakora indirimbo bayita ‘ NTABIRENZE ‘ yumvikanamo amagambo asa n’acyebura abantu batanyurwa kubyo bakorerwa n’abakunzi babo.

Platini ureberwa inyungu n’inzu ya Kina Music, ikaba ari iyumufasha wa Knowless Butera niyo yatunganyije iyi ndirimbo ndetse umugabo wa Knowless Butera akaba ari nawe wayikoze Ishimwe Clement amashusho akaba yarakozwe na Big Team Production.

Iyi ndirimbo ifite iminota 2 n’amasegonda 45 itangira Platini P abwira usa n’umukobwa mwiza yari yabonye mbere ubwo bwiza bwe ariko bikarangira asigaye abona uko yasaga atariko agisa.

Mu gitero cya mbere gitangizwa na Platini atangira avuga ati’’ Ukiri wa mukobwa namenye ikirungo ntikigufata nkuko wasaga nkitereta wahoraga uri ku myako ntakosa wakoraga wahoraga ufunze umekua nini kakulaga nani?’’

Agakomeza yibaza ati’’ Ese ko wahindutse darling mbese mbonye face n’igihuha ninjya mubyanjye ntuzavuga ko nagutaye kandi warizize…’’

Mu gihe igitero cya Knowless Butera aza aririmba ariko anacyebura umusore nawe utanyurwa nibyo akorerwa kuko hari aho avuga ati’’ Ngaho iruka muba Miss (abakobwa bagira uburanga) n’ubundi byose ni by’Isi, N’ubundi ntacyo nahombaga ntaho ritarema….’’

Iyi ndirimbo isohotse nyuma y’izindi aherutse gushyira hanze ari wenyine zigakundwa cyane murizo harimo ’Fata Amano’ yakoranye na Safi Madiba, ‘Veronika’ na Pase afatanyije na Rafiki.   

Byagiye bivuga kenshi ko itsinda rya Dream Boyz ryasenyutse ibi bikaba bishimangirwa n’ibikorwa Nemeye Platini asigaye akora mugihe mugenzi babanaga mu itsinda asa n’utagikozwa ibyo kuririmba ariko ku mpande zombi bakaba batarabyerura, Gusa ugiye kureba usanga yuko mu mezi icumi ashize aribwo itsinda ryombi riheruka gushyira hanze indirimbo barikumwe mu ndirimbo bise ‘Sinkiri Muto’. Ikindi umuntu ashobora gushimangiraho avuga ko TMC yaba yararekeye umuziki Platini nuko n’urubuga basanzwe bashyiraho imiziki yaba rwa Youtube rwahinduriwe izina Dream Boyz ubu rukaba rwitwa Platini P.

Indirimbo nshya “NTABIRENZE’’ ya Platini P afatanyije na Knowless wayireba unyunze hano:

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in ENTERTAINMENT