Connect with us

Health

Abantu 98 bakize COVID-19 haboneka abanduye bashya 55 mu Rwanda

 304 total views,  3 views today

Mu bipimo 3 027 byafashwe uyu munsi Minisiteri y’Ubuzima byagaragaje ko abantu wa 55 banduye icyorezo cya COVID19 aho umubare munini n’ubundi wiganje mu mujyi wa Kigali, Mugihe hakize abarwayi bashya 98 bari banduye Coronavirus mu masaha 24.

Minisante yagaragaje ko mu bipimo bishya bikaba byagaragaje abarwayi 55 banduye Coronavirus aho 39 ari abavuye mu mujyi wa Kigali abandi bakaba baturutse mu tundi Turere tugize igihugu harimo Akarere ka Kirehe, Nyamasheke, Rubavu, Rusizi na Kayonza.

Itangazo rya Minisante ritangaza ko “Abarwayi bashya bagaragaye muri Kigali:39 (Bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), Kirehe:8, Nyamasheke:3, Rubavu:2, Rusizi:2, Kayonza:1’’

Mu ijanisha rishya ry’uyu munsi ku bantu bapfa bazize iki cyorezo Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko igeze kuri 0.49% mugihe abakira bo imibare igeze kuri 54% naho abandura ikaba igeze kuri 1.8%.

Mu gihe hakize abantu benshi bagera kuri 98 Minisante yari yashimiye abaturage uburyo ibyumweru bibiri bitwaye neza aho bashimangiye ku Karere ka Rusizi imibare ikaba yaragabanutse cyane gusa bagasabwa kutirara bumve ko icyorezo cyarangiye.

Imibare mishya iboneka mu Mujyi wa Kigali igaragaza ko abantu benshi ari abava mu bibasiwe kurusha abandi nkuko itangazo rya Minisante rimaze hafi ukwezi ribitangaza.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye ku wa 14 Werurwe 2020 mu Rwanda, Hamaze kuboneka 4 534 banduye mu bipimo 457 273 bimaze gufatwa, 2 405 barayikize mu gihe 2 062 bakiri kwitabwaho n’abaganga; abantu makumyabiri n’ababiri nibo bamaze kwitaba Imana bazize icyorezo cya COVID19.

Leta y’u Rwanda ikomeza isaba abanyarwanda kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda gukoranaho n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, Umurongo ukwiriye kwitabaza utishyurwa ni 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health