Umuntu wa 21 yapfuye azize COVID-19 mu Rwanda haboneka abarwayi bashya 21

 223 total views,  1 views today

Uyu munsi Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umuntu wa 21 icyorezo cya Coronavirus cyamuhitanye akaba yari atuye mu mujyi wa Kigali, Mugihe habonetse abarwayi bashya 21 banduye COVID-19 abakize uyu munsi bakaba ari 18.

Mu itangazo rya Minisante ryagaragaje ko uyu munsi habonetse abarwayi bashya 21 banduye Coronavirus aho 17 ari abavuye mu mujyi wa Kigali abandi bakaba baturutse mu tundi Turere tubiri harimo Akarere ka Rusizi na Kirehe.

Itangazo rya Minisante ritangaza ko “Abarwayi bashya bagaragaye muri Kigali:17 (Bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), Kirehe:3, Rusizi:1’’

Mu ijanisha rishya ry’uyu munsi ku bantu bapfa bazize iki cyorezo Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko igeze kuri 0.47% mugihe abakira bo imibare igeze kuri 52% naho abandura ikaba igeze kuri 0.55%.

Mu itangazo Minisante yatangaje Minisiteri y’Ubuzima yihanganishije umubyeyi w’imyaka 71 witabye Imana akaba yari atuye mu mujyi wa Kigali.

Imibare mishya iboneka mu Mujyi wa Kigali igaragaza ko abantu benshi ari abava mu bibasiwe kurusha abandi nkuko itangazo rya Minisante rimaze hafi ibyumweru bibiri ibitangaza.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye ku wa 14 Werurwe 2020 mu Rwanda, Hamaze kuboneka 4 460 banduye mu bipimo 451 408 bimaze gufatwa, 2 325 barayikize mu gihe 2 114 bakiri kwitabwaho n’abaganga; abantu makumyabiri n’umwe nibo bamaze kwitaba Imana bazize icyorezo cya COVID19.

Leta y’u Rwanda ikomeza isaba abanyarwanda kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda gukoranaho n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, Umurongo ukwiriye kwitabaza utishyurwa ni 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *