Connect with us

Health

Umuturage w’i Kigali yabaye uwa 20 wishwe na COVID-19 mu Rwanda

 412 total views,  3 views today

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umuntu wa 20 icyorezo cya Coronavirus cyamuhitanye akaba yari atuye mu mujyi wa Kigali, Mugihe habonetse abarwayi bashya 30 banduye COVID-19 abakize uyu munsi bakaba 36.

Mu itangazo rya Minisante ryagaragaje ko uyu munsi kandi habonetse abarwayi bashya 30 banduye Coronavirus aho 18 ari abavuye mu mujyi wa Kigali abandi bakaba baturutse mu tundi Turere harimo Rusizi, Kamonyi, Rubavu, Gisagara, Musanze, Kirehe na Karongi.

Itangazo rya Minisante risobanura ko “Abarwayi bashya bagaragaye muri Kigali:18 (Bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), Rusizi:4, Kamonyi:2, Rubavu:2, Gisagara:1, Musanze:1, Kirehe:1, Karongi:1’’

Mu ijanisha rishya ry’uyu munsi ku bantu bapfa bazize iki cyorezo Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko igeze kuri 0.45% mugihe abakira bo imibare igeze kuri 52% naho abandura ikaba igeze kuri 0.9%.

Nkuko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima yihanganishije umubyeyi w’imyaka 70 witabye Imana akaba yari atuye mu mujyi wa Kigali.

Imibare mishya iboneka mu Mujyi wa Kigali igaragaza ko abantu benshi ari abava mu bibasiwe kurusha abandi nkuko itangazo rya Minisante rimaze hafi ibyumweru bibiri ibitangaza.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye ku wa 14 Werurwe 2020 mu Rwanda, Hamaze kuboneka 4 439 banduye mu bipimo 447 603 bimaze gufatwa, 2 307 barayikize mu gihe 2 112 bakiri kwitabwaho n’abaganga; abantu makumyabiri nibo bamaze kwitaba Imana bazize icyorezo cya COVID19.

Leta y’u Rwanda ikomeza isaba abanyarwanda kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda gukoranaho n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, Umurongo ukwiriye kwitabaza utishyurwa ni 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Umubyeyi w’imyaka 70 niwe wabaye uwa 20 wishwe na Coronavirus mu Rwanda

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health