Connect with us

NEWS

u Rwanda na EU byasinyanye amasezerano y’ubufatanye afite agaciro kamiriyoni 23Frw

 912 total views,  3 views today

Leta y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) byasinyanye amasezerano y’ubufatanye ku ngingo zitandukanye, azibanda ku kongera ubucuruzi n’ishoramari  binyuze mu Rwego rw’Ubucuruzi Mvaburayi mu Rwanda (European Business Chamber of Rwanda/EBCR).

Urwego EBCR rwatangijwe ku mugaragaro muri Werurwe 2020, rukaba rugizwe n’itsinda ry’abacuruzi 250 bakomoka i Burayi  bafite ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari byemewe mu Rwanda.

Urwo rwego rugamije kwagura ubuhahirane,  kuganira kuri Poritiki z’ubucuruzi n’ubuhahirane no gukora ubuvugizi ku mpande zombi.

n’amasezerano yasinywe kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2020, afite agaciro kamiriyoni 23 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba yitezweho kuzamura ubusobozi bwa EBCR no guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na EU.

Ambasaderi wa Nicola Bellomo ukuriye intumwa za EU mu Rwanda, yavuze ko ayo masezerano azafasha kuzamura ubucuruzi n’ishoramari ku mpande zombi.

Ati: “Ubufasha bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kuri EBCR buzatuma urwo rwego rwigira, rube n’Umuryango wigenga. Rwitezweho kugira uruhare rukomeye cyane mu kongera ubushake bw’ubuhahirane hagati ya EU mu Rwanda, bityo inyungu z’ubucuruzi n’ishoramari bigere ku ruhande abatuye i Burayi no ku Banyarwanda.”

Yakomeje avuga ko ubwo bufatanye burenze cyane ubushingiye ku bukungu, bukagera no ku guhererekanya imico mu Banyarwanda no ku bakomoka i Burayi.

Perezida wa EBCR Giancarlo Davite, yavuze ko amasezerano y’ubufatanye azabafasha gukora kinyamwuga hagati y’abanyamuryango, no guharanira gukorana neza n’inzego z’ubuyobozi mu Rwanda ndetse n’intumwa za EU.

Davite nk’Umuyobozi wa KIPHARMA, Ikigo gicuruza imiti n’ibindi bicuruzwa bishingiye ku buvuzi, yashimangiye ko bazakomeza kugira uruhare mu kuyobora ku butaka bw’u Rwanda abashoramari baturutse mu Burayi, n’ahandi ku Isi.

Byitezwe kandi ko EBCR izakorana bya hafi n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) mu gushishikariza abikorera ku mpande zombi kunga ubumwe mu rwego rw’ubucuruzi n’ishoramari. Urwo rwego rwiyemeje gutanga amakuru ashoboka ku bacuruzi n’ibigo by’ubucuruzi byaba bivuye ku Mugabane w’u Burayi bije gukorera mu Rwanda.

Bimwe mu bigo bikomeye bikomoka i Burayi bikorera mu Rwanda harimo nka Skol, Heineken, Brussels Airlines na Volkswagen.

Uretse ubucuruzi n’ishoramari, kugeza ubu umubano w’u Rwanda na EU wibanda ku bufatanye bugamije iterambere ryo mu cyaro, kuzahura urwego rw’ingufu n’imiyoborere myiza.

Mu kuzahura urwego rw’ingufu n’ibikorwa remezo, EU yibanda ku gukusanya no gukwiza mu gihugu amashanyarazi aturuka ku ngufu zisubira, gushyigikira gahunda ya Leta yo gukwiza amashanyarazi, kunoza serivisi z’amashanyarazi no gushyigikira gahunda y’ingufu zituruka ku myanda y’ibimera n’inyamaswa (biomass).

Mu iterambere ry’icyaro n’umutekano w’ibiribwa, EU yibanda ku gutera inkunga ibikorwa bigamije kongera ibiribwa no kurwanya imirire mibi bijyana no gushyigikira urwego rw’ubuhinzi.

Ibyo biza byiyongera ku biganiro bisanzwe bihuza ubuyobozi ku mpande zombi mu rwego rwo gutsura umubano mu bya Politiki, byibanda ku mibereho myiza y’Abaturarwanda, uburenganzira bwa muntu ndetse n’ubutwererane mu Karere.

Mu miyoborere, imibereho myiza n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, EU ishyigikira ibikorwa bigamije gukorera rubanda, gahunda zigamije gusigasira uburenganzira bwa muntu no gushyigikira ibikorwa bya sosiyete sivile.

src:imvaho

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in NEWS