Connect with us

Health

Mu bantu 35 banduye COVID-19 mu Rwanda 25 ni ababonetse mu mujyi wa Kigali

 265 total views,  3 views today

Uyu munsi mu Rwanda Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 35 banduye icyorezo cya Coronavirus mu bipimo 4 457 byafashwe mu masaha 24 ashize, Mugihe abakize icyorezo bagataha ari 36.

Minisante mu mibare mishya yagaragaje uyu munsi ko abarwayi bashya 35 ari ababonetse mu Mujyi wa Kigali aho 25 bose Bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi ndetse nabakuwe mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke.

Itangazo rya Minisante risobanura ko “Abarwayi bashya bagaragaye muri Kigali:25 (Bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), Rusizi:9, Nyamasheke:1’’

Mu ijanisha rishya by’abantu bapfa bazize iki cyorezo Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko igeze kuri 0.4% mugihe abakira bo imibare igeze kuri 52% naho abandura ikaba igeze kuri 0.8%.

Mu minsi ishize imibare myinshi yagiye igaragara mu masoko yo mu Mujyi wa Kigali, Kugeza naho Umujyi wa Kigali wari wafunze amwe mu masoko yari yibasiwe gusa muri abiri yari yafunzwe harimo irya Nyarugenge (Kigali City Market) ndetse nahazwi nko kwa Mutangana.

Umujyi wa Kigali waje gutangaza ko isoko rya Nyarugenge rizwi nka Kigali City Market rifunguwe nyuma yo gusuzuma ko icyo cyorezo cya COVID-19 kitakiri muri iryo Soko ariko hagakomeza gufatwa ingamba zo kwirinda, Mugihe isoko ryo kwa Mutangana riherereye Nyabugogo ryakomeje gufungwa.

Ubu noneho imibare mishya iboneka mu Mujyi wa Kigali ugaragaza ko abantu benshi ari abava mu bibasiwe kurusha abandi nkuko itangazo rya Minisante rimaze igihe ribitangaza.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye ku wa 14 Werurwe 2020 mu Rwanda, Hamaze kuboneka 4 409 banduye mu bipimo 444 350 bimaze gufatwa, 2 271 barayikize mu gihe 2 119 bakiri kwitabwaho n’abaganga; abantu cumi n’icyenda nibo bamaze kwitaba Imana bazize icyorezo cya COVID19.

Leta y’u Rwanda ikomeza isaba abanyarwanda kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda gukoranaho n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, Umurongo ukwiriye kwitabaza utishyurwa ni 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Mu Bantu 35 banduye COVID19 mu Rwanda 25 ni ababonetse mu mujyi wa Kigali

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health