Connect with us

NEWS

Biraryoha kwitwa Sogokuru w’umwana – Perezida Paul Kagame

 478 total views,  3 views today

Mu kiganiro yagiriye kuri Televiziyo y’Igihugu (RBA), Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ibyishimo bitagira uko bisa nyuma yuko asigaye ari Sekuru w’umwana.

Ni ikiganiro cyabereye muri village Urugwiro aho umukuru w’igihugu yagaragazaga ishusho yuko igihugu gihagaze muri politike, ubukungu n’imyidagaduro nyuma y’ibihe bidasanzwe Isi irimo byo kurwanya icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi muri rusange.

Ubwo umunyamakuru wa RBA Cleophas Barore yamubazaga ku kibazo cyuko agiye kuzajya ahamagarwa nka Sogokuru, Aho yagize ati ‘’Nyakubahwa umwana uzabahamagara Sogokuru yaravutse….’’ Umukuru w’Igihugu yahise aseka amubwira ahubwo ko akoze kubimwibutsa kuko biraryoshye cyane… Perezida Paul Kagame.

Umunyamakuru akomeza amubaza kuba yarabaye Sogokuru w’umwana yaba yarabyakiriye gute?

Mu kumusubiza Perezida w’u Rwanda yavuze ko ari bishya ariko bikaba byiza cyane, Aho yagize ati’’ Ni bishya ariko ni byiza cyane, Narimenyereye gusa kuba Se w’abana iyo wabaye sekuru w’abana uba wazamutse mu ntera harı ikindi cyiciro uba ugiyemo gishimishije’’

Akomeza avuga ko nyuma y’imirimo abanyarwanda bamushinze nayisoza yiteguye kujya kwita ku bana ndetse  no kureberera n’abuzukuru.

Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda avugako umwuzukuru we wavutse ari umukobwa akaba ari mu nzima ndetse ko akura vuba,Niyo amasaha yo gutahiraho ataramufata ajya ku mureba rwose.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in NEWS