Umuntu wa 19 yahitanywe na COVID-19 mu Rwanda

 590 total views,  1 views today

Uyu munsi mu Rwanda Minisiteri y’Ubuzima yongeye gutangaza ko umuntu wa 19 yishwe na COVID-19 Mugihe habonetse abarwayi bashya mu masaha 24 banduye icyorezo 25 hagakira 36 bahise bataha mu miryango yabo.

Mu mibare yagaragaye 25 uyu munsi Umujyi wa Kigali wakomeje kwibasirwa kuko abantu 16 bose ari abasanzwe muri Kigali ndetse nabakuwe mu Turere twa Rusizi, Rubavu, Rwamagana na Kirehe.

Itangazo rya Minisante risobanura ko “Abarwayi bashya bagaragaye muri Kigali:16 (Bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), Rusizi:4, Rubavu:3, Rwamagana:1, ndetse ni Kirehe habonetse umwe’’

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko uwitabye Imana yari umubyeyi w’imyaka 76 akaba yari atuye mu mujyi wa Kigali.

Mu ijanisha rishya by’abantu bapfa bazize iki cyorezo Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko igeze kuri 0.4% mugihe abakira bo imibare igeze kuri 51% naho abandura ikaba igeze kuri 0.7%.

Mu minsi ishize imibare myinshi yagiye igaragara mu masoko yo mu Mujyi wa Kigali, Kugeza naho Umujyi wa Kigali wari wafunze amwe mu masoko yari yibasiwe gusa muri abiri yari yafunzwe harimo (Kigali City Market) ndetse nahazwi nko kwa Mutangana.

Umujyi wa Kigali waje gutangaza ko isoko rya Nyarugenge rizwi nka Kigali City Market rifunguwe nyuma yo gusuzuma ko icyo cyorezo cya COVID-19 kitakiri muri iryo Soko ariko hagakomeza gufatwa ingamba zo kwirinda, Mugihe isoko ryo kwa Mutangana riherereye Nyabugogo ryakomeje gufungwa.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 4 374 banduye mu bipimo 439 893 bimaze gufatwa, 2 235 barayikize mu gihe 2 120 bakiri kwitabwaho n’abaganga; abantu cumi n’icyenda bitabye Imana.

Leta y’u Rwanda ikomeza isaba abanyarwanda kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda gukoranaho n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, Umurongo ukwiriye kwitabaza utishyurwa ni 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Umuntu wa 19 yahitanywe na Coronavirus mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *