Connect with us

World News

Mali: Uherutse guhirikwa ku butegetsi Ibrahim Boubacar Keïta yagiye kwivuriza muri UAE

 412 total views,  3 views today

Uwahoze ayobora igihugu cya Mali agahirikwa ku butegetsi n’igisirikare cy’igihugu mu kwezi kwa Munani  Ibrahim Boubacar Keïta yagiye kwivuza indwara y’imitsi yo mu bwonko muri Leta Nzunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Amakuru aturuka mu gihugu ahamya ko Ibrahim Boubacar Keïta yaramaze iminsi igera kuri itatu arwariye mu bitaro byigenga mu mujyi mukuru wa Mali i Bamako.

Kugira ngo ave mu gihugu, Ni ubwumvikane bwabaye hagati y’abasirikare bamuhiritse ku ntebe y’umukuru w’igihugu ndetse n’umuryango mpuzamahanga.

Uyu mugabo w’imyaka 75 Ibrahim Keïta amakuru ahamya ko yagiye kwivuza kuri uyu wa gatandatu, Nkuko abakora ku kibuga cy’indege cya Bamako babitangaje.

Bwana Ibrahim Boubacar Keïta yajyanywe kuvurirwa hanze, Ni mugihe umuryango w’Abibumbye n’Umuryango Ubumwe bw’Afurika n’abahagarariye CEDEAO yabyemezaga ko akwiriye kujya hanze akavurwayo uburwayi bw’imitsi yo mu bwonko, Igihe urubanza rwe rwazakorwa mu minsi iri mbere nkuko CEDEAO yabitangaje.

Igisirikare cyahiritse uwahoze ari Umukuru w’igihugu Ibaram Boubacar Keïta ivuga ko ishaka kuzayobora igihugu cya Mali mu gihe cy’imyaka itatu Igihugu kitayobowe n’umusivile.

Gusa Kurundi ruhande hari abatabikozwa bikaba ariyo mpamvu hatangiye ibiganiro ku mpande zitandukanye kuzategeka igihugu cya Mali byemewe n’Itegekonshinga, Ibiganiro byatangiye kuwa gatandutu bikazasozwa ku itariki ya 12 Nzeri 2020.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in World News