Niger: Igisirikare kirashinjwa kwica abaturage b’abasivile barenga 70

 856 total views,  1 views today

Akanama k’uburenganzira bwa muntu ko muri Niger kashinje igisirikare cy’iki gihugu kwica abaturage b’abasivile babarirwa muri za mirongo mu bikorwa byo kurwanya intagondwa.

Kavuze ko katahuye imirambo irenga 70 mu byobo rusange bitandatu mu karere ka Tillabéri kari mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu – akarere kibasiwe n’ibikorwa by’urugomo rw’intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu.

Bivugwa ko ubwo bwicanyi bwabaye mu ntangiriro y’uyu mwaka.

Umwe mu bakoze iryo perereza yavuze ko abo baturage bicishijwe intwaro zityaye (zo mu bwoko bw’amacumu n’ibyuma) ndetse n’intwaro nto.

Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu yakomeje gushinja ingabo z’ibihugu bya Niger, Mali na Burkina Faso kwica abasivile babarirwa muri za mirongo mu bwicanyi burenze ku mategeko, mu bikorwa byo kurwanya intagondwa mu karere ka Sahel.

Akanama k’uburenganzira bwa muntu ka Niger kari karimo gukora iperereza ku birego byuko abaturage b’abasivile 102 baburiwe irengero hagati y’itariki ya 27 y’ukwezi kwa gatatu n’iya 2 y’ukwezi kwa kane, muri ako karere karangwamo umutekano mucye.

Hari nyuma y’igikorwa cya gisirikare muri ako karere.

Abdoulaye Seydou, ukuriye umuryango ‘Réseau Panafricain Pour la Paix, la Démocratie et le Développement’ wagize uruhare muri iryo perereza, yagize ati:

“Rwose habaye ubwicanyi bwakorewe abaturage b’abasivile batitwaje intwaro kandi iperereza ryatahuye imirambo itari munsi ya 71 mu byobo rusange bitandatu”.

Yongeyeho ati: “Ni ingabo n’inzego zishinzwe umutekano (FDS) zakoze ubu bwicanyi bwakozwe hatabanje kubaho ubutabera kandi [ubwicanyi] bwakozwe burenze ku mategeko”.

Bwana Seydou yavuze ko atamenya niba abakuru bo mu gisirikare cya Niger barabigizemo uruhare.

Ntacyo ubutegetsi bwa Niger bwari bwasubiza kuri ibyo birego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *