Umujyi wa Kigali wamuritse ku mugaragaro Igishushanyo mbonera kivuguruye cyawo kitezweho kuzayobora iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage mu myaka 30 iri imbere.

Iki gishushanyo mbonera ngo kizita mbere na mbere ku muturage, aho azabasha kubaka mu byiciro, gutura aho akorera n’ahegereye ibindi bikorwa by’ibanze nk’ubucuruzi n’ibindi.

Bimwe mu bintu bishya birimo ni uburyo bw’imiturire bwavuguruwe aho bizajya bishingira ku mikoro y’abaturage. Hari nk’uduce tw’utujagari tuzajya dufashwa kuvugururwa gahoro gahoro abantu batimuwe. Igishushanyo kandi cyorohereza abashaka kubaka annexes ariko mu buryo buboneye.

Hari n’uburyo abantu bazajya bemererwa kubaka mu byiciro bitewe n’amikoro, ku buryo niba igishushanyo giteganya ko ahantu hubakwa etage, ushobora kuyubaka mu byiciro.

Hateganyijwe inzira z’abanyamaguru, iz’amagare, n’iza buses zihuta.
Hari n’uduce twahariwe ubukerarugendo.

Itandukaniro ry’iki gishushanyombonera n’icyo mu 2013, nuko cyita ku bikorwa by’ubukungu n’iterambere ariko bidatsikamiye amikoro n’imibereho myiza y’abaturage.

Buri karere mu tugize Kigali kandi hazashyirwaho agace k’ubucuruzi bukomeye (CBD) nkuko mu mujyi rwagati hameze.

Iki gishushanyombonera kandi cyita ku nzu z’ubwoko butandukanye bworohereza abashaka gutura no gukorera i Kigali bitandukanye n’icya 2013 cyashyiraga imbere inzu ndende cyane.

Minisitiri w’ibikorwa remezo Claver Gatete yavuze ko igishushanyo mbonera kigamije gufasha igihugu mu iterambere.
Yavuze ko iki gishushanyombonera kiziye igihe aho u Rwanda rushaka kuva mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere rukajya mu bifite amikoro aringaniye.

Umuhango wo kumurika iki gishushanyo wabereye Muri Serena Hotel,

Pudence Rubingisa Umuyobozi w’umujyi wa Kigali.