Connect with us

Health

Umuryango CSDI na AHF-Rwanda batanze inkunga y’ibiryo isaga miliyoni 11.6 Frw ku miryango 200

 1,416 total views,  3 views today

Umuryango uharanira iterambere ry’abaturage (Community Socio-Economic Development Initiatives: CSDI), kubufatanye n’umuryango Mpuzamahanga ufasha kurwanya no gukumira agakoko gatera SIDA (AHF) batanze ibiribwa n’ibikoresho by’isuku ku miryango 200 itishoboye yagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19.

Ni igikorwa cyabaye tariki 28 Kamena 2020 ubwo iyi miryango yombi yatangije igikorwa gufasha abagizweho ingaruka na Covid-19 bo mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, bakazakomereza no muyindi mirenge.

Ku I tariki 4 Gicurasi 2020, nibwo ibikorwa hirya no hino mu gihugu byasubukuwe nyuma y’iminsi 43 bari bamaze mu ngo zabo, bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Imwe mu miryango irimo abafite Virusi itera Sida, nibo bazafata izi nkunga zashyikirijwe ikigo Nderabuzima cya Kabuye.

Bimwe mu biribwa byatanzwe kuri iyi miryango yagizweho ingaruka na Covid-19 harimo, umuceri, amavuta yo kurya, kawunga, isukari, n’umunyu, ndetse n’ibikoresho by’isuku birimo amasabune, impapuro z’isuku abagore bifashisha bari mu mihango n’udupfukamunwa.

Umuyobozi wa CSDI Rusanganwa Leon Pierre, yavuze  ko abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida ko ari  bamwe mu bagizweho ingaruka na Covid-19 babura ibibatunga kandi imiti bafata isaba kurya neza indyo yuzuye buri munsi.

Ati “Turakomeza na AHF kugira ngo dukomeze gufasha abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida kuko iyo unywa iriya miti biba bigusaba kurya neza kandi ukarya indyo yuzuye, niyompamvu twahisemo kubazanira ibiryo.”

Umuyobozi wa AHF mu Rwanda, Dr Brenda Assiimwe Kateera avuga ko kubufatanye na CSDI bazakomeza gufasha abafata imiti igabanya ubukana bwa  virusi itera Sida, banakomeza gutanga udukingirizo two kubarinda kwandura no kwandu abandi Virusi itera Sida.

Akomeza avuga ko batanze  ibiribwa ku babana na virusi itera SIDA batishoboye n’abafite ibibazo by’imirire mibi, bagizweho  ingaruka za coronavirus zanageze ku bikorwa bya AHF, by’umwihariko kuri gahunda yo gutanga udukingirizo nk’uburyo bwo kwirinda.

Yongeraho ko ikibazo gikomeye cyabaye mu gihe cya Guma mu rugo kuko serivisi nyinshi zari zarahagaze ntibabone uko bakomeza kudutanga mu buryo bworoshye.

Yagize ati “Habayeho kugabanyuka ariko ntabwo ari cyane. Byagabanyutse cyane cyane mu gihe cya Guma mu rugo, abantu bitabiriye kudufata bari bake ariko bafunguye duhita tubona imibare izamuka. Bigaragara ko abantu badukeneye kandi badukoresha.

AHF ifite gahunda yo gutanga udukingirizo tugera kuri miliyoni enye muri uyu mwaka. Dr Brenda avuga ko kugeza ubu bamaze gutanga utugera kuri miliyoni 1.8.

Ibiryo byatanzwe na CSDI ifatanyije na AHF-Rwanda, bifite agaciro k’ibihumbi 12 by’amadolari ya Amerika, asaga miliyoni 11.6 Frw. Imiryango 200 izafashwa igizwe n’abantu 837.

2 Comments

2 Comments

  1. Kamanzi

    August 30, 2020 at 3:32 am

    Mukomereze aho. Iyi nkunga ni ingirakamaro

  2. Jovan

    August 31, 2020 at 11:07 am

    Powerful and useful functions, really fantastic, thank you very much!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health