Musanze-Kinigi: Umuryango Rwanda Religious Leaders Initiative watanze udupfukamunwa n’amasabune ku miryango 166 itishoboye

 1,115 total views,  1 views today

Guhera muri Werurwe ubwo umurwayi wa mbere wa Coronavirus yabonekaga mu Rwanda, hamaze kuboneka abantu 2780 bayanduye mu bipimo 357 083 bimaze gufatwa. Muri bo 1712 barasezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bwayo bukiri mu maraso yabo mu gihe 1057 bakirwaye. Abantu 11 nibo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

Ni muri urwo rwego umuryango Rwanda Religious Leaders Initiative kubufatanye na Action Aid batanze ibikoresho birimo udupfukamunwa , n’amasabune ku miryango itishoboye hagamijwe kwirinda icyorezo cya covid-19

Ni igikorwa cyabaye none Kuwa 21/08/2020 cyo guha imiryango itishoboye 166 yo mu Mudugudu wa Nyagisenyi , Akagari ka Nyonirima , Umurenge wa Kinigi no mu Midugudu ya Kansoro na Nyabutaka yo mu Murenge wa Nyange Udupfukamunwa n’amasabune byo kwifashisha mu rwego rwo kurwanya Covid-19.

Menya ibimenyetso bya Coronavirus

Harimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’abayobozi b’amadini n’amatorero mu Rwanda, Rwanda Religious Leaders Initiative, Bishop Gashagaza Déo avuga ko batigenze bahagarika gutanga ubutumwa kubanyarwanda anasobanura uko babigenzaga batambutsa ubutumwa.

Agira ati:”Ubwo icyorezo cyadukaga mu Rwanda, insengero zahise zifungwa mu rwego rwo kwirinda ariko abanyamadini batandukanye twakomeje gutanga ubutumwa bwo kwirinda icyi cyorezo cya Covid-19, binyuze mu buryo butandukanye burimo ikoranabuhanga n’ibindi”.

Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’abayobozi b’amadini n’amatorero mu Rwanda, Rwanda Religious Leaders Initiative, Bishop Gashagaza Déo

Akomeza avuga ko impamvu baje gutanga udupfukamunwa n’amasabune muri uyu murenge wa Kinigi, ngo nuko hari  abantu bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, bityo ugasanga bigoye kugura udupfukamunwa cyangwa ibikoresho by’isuku bikaba ikibazo kubera ko ntamikoro aba afite.

Uyu muryango uvuga ko kubufatanye na ActionAid biteguye gufasha imiryango itishoboye igera ku 1300 mu turere umunani two mu Rwanda.

Kabibi Vestine, umuturage wo mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze wahawe ibikoresho by’isuku birimo amasabune n’udupfukamunwa, yavuze ko abatishoboye muri ibi bihe bari kugorwa no kwirinda coronavirus kubera kubura amikoro yo kugura ibikoresho by’isuku.

Yavuze ko hakenewe ubufasha by’umwihariko abanyamadini bagakomeza kuba hafi y’abayoboke babo.

Ati “Nkanjye nta dupfukamunwa nari mfite, amasabune nayo yari yararangiye kubera amikoro make. Mu mu muryango twari dufite agapfukamunwa kamwe.”

Kabibi Vestine, umuturage wo mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze

Umuyobozi w’akarere ka Musanze ushinzwe ubukungu Bwana Andrew Mpuhwe Rucyahana, mu ijambo rye yasabye abanya Musanze  kurushaho gukaza ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Agira ati:” mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, ndabasaba gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta, ajyanye no kwirinda coronavirus harimo nko . -gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune -kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru, Guhana intera hagati ya metero , kureka ingendo zitari ngombwa,  mu gihe ukoroye jya ukororera mumpuruka y’inkora,  ihurite kujya kwa muganga mu gihe ubonye ibimenyetso bya coronavirus,  bitihise hamagara numero itishyurwa 144

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *