Danny Vumbi arashimira abarimo kumufasha gutegurara Igitaramo cyo kumurika Albumu ye 

 1,217 total views,  1 views today

Umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda ndese no hanze yarwo, Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi  uri mu myiteguro yo kumurika Alubumu ye ya Gatatu yise Inkuru nziza, arashimira buri wese uriko kugiraa uruhare rwo kumufasha gutegura kumurika aLubumu ye ya 3 yise “”Inkuru nziza” azamurika ku tariki ya 17 Nyakaga  2020 

Uhujimfura  Jean Claude umwe mu bayobozi ba KIKAC  Music  isanzwe  ifasha Danny Vumbi na Mico The  Best, avuga  ko nubwo igitaramo kizaba mu buryo bw’ikoranabuhanga,  ndetse kinanyura kuri Televiziyo zitandukanye hano mu Rwanda, abanyarwanda ndetse n’isi yose muri rusange bazacyitabire barushaho kugura Alubumu ikubiyemo indirimbo z0se.

Agira ati”Ndasaba abakunzi ba Danny Vumbi ko bagura Alubumu iriho indirimboze zose ku bihumbi 100.000Frw ukayihabwa  hakoreshejwe ikoranabuhanga kuri Flash Disk,Email na CD.”

Umuhanzi Danny Vumbi,  arashimira buri muntu wese wagize uruhare mu mitegutire y’icyo gitaramo cye, harimo, ibigo by’abikorera ku giti cyabo,ndetse n’abantu batandukanye bagiye babateye inkunga mu buryo butandukanye.

Ati ‘Ndashimira  Musanze Caves Hotel  yo mu majyaruguru mu mujyi wa Musanze,Genesis Tv ,Isibo Tv .MK1 TV ,Neptunez Band  ikomeje kudufasha mu myiteguro yo kuzakora igitaramo kinogeye ijisho mu buryo bwa Live, ndetse n’ ibinyamakuru bitandukanye bikomeje kudufasha mu kwamamaza icyi gitaramo“.

Igitaramo cyo kumurika Alubumu nshya ya Danny Vumbi kimurukwa tariki ya 17 Nyakanga 2020, kikazanyura kuri Channel ya youtube ya  MK1 TV,GENESIS TV inyura kuri   Canal + shene ya 387 ndetse ni ISIBO TV kuri startimes

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *