Connect with us

ENTERTAINMENT

Danny Vumbi agiye kugurisha alubumu ye 100.000 Frw

 2,852 total views,  3 views today

Umuhanzi  Semivumbi Daniel wamamaye ku izina  rya  Danny  Vumbi  witegura kumurika  alubumu ye ya  3  yise  Inkuru  nziza,   yatangiye  kuyigurisha kubayifuza  ku giciro  cya 100.000 frw

Zimwe mu ndirimbo ziri  kuri alubumu ya Danny Vumbi  ni  ‘Abana babi’, ‘Yibare’ ndetse na ‘Umugozi’ aherutse gukorana na Bruce Melodie. Hariho izindi zitarajya hanze nka ‘Kabiri’, ‘Babahe’, ‘Inenge’, ‘Sezera’ n’izindi.

Uhujimfura   Claude   umwe mu bayobozi  ba KIKAC Music   avuga  ko  nubwo bashyize  kw’isoko  alubumu mbere y’uko igitaramo kiba, ngo n’uburyo bwiza batanze  bwo kuyigeza ku bakunzi ba Danny  Vumbi.

Uhukimfura Claude umwe mu bayobozi ba KIKAC Music

iyi alubumu wayibona  byoroshye   kuri email, Flash cyangwa CDS.  Iragura 100 000frw yonyine.

Uhujimfura yakomeje agira ati “Kugeza ubu uretse indirimbo zagiye hanze, izindi zose ntabwo zizigera zijya kuri Youtube, n’uzashaka kuzishyiraho nta burenganzira ntabwo bizamuhira. Tugiye kuzishyira ku zindi mbuga zigurishirizwaho umuziki nka Spotify, iTunes n’izindi.”

Yavuze ko abibaza niba iyi album ihenze ko atariko bimeze kuko nibura mu ndirimbo ziriho zose ugiye uzibarira amafaranga nta nimwe yakozwe n’amafaranga bagurisha album yose. Ati “Tugomba kurwanira ishya umuziki wacu.”

Alubum nshya ya Danny Vumbi iriho indirimbo 12. Umunani zakozwe na MadeBeats, Bob Pro akora eshatu mu gihe Element ugezweho muri iki gihe yakozemo imwe.

Indirimbo zagiye hanze, izindi zose ntabwo zizigera zijya kuri Youtube, n’uzashaka kuzishyiraho nta burenganzira ntabwo bizamuhira. Tugiye kuzishyira ku zindi mbuga zigurishirizwaho umuziki nka Spotify, iTunes n’izindi.”

Alubumu  Inkuru niza ya  Danny  Vumbi iriho indirimbo 12  zagiye zikorwa n’aproducer bakunzwe hano mu Rwanda  nka  MadeBeats, Bob Pro ndetse na  Element.

Biteganyijwe ko  igitaramo cyo kurmurika  Alubumu  inkuru Nziza  kizaba kw’itariki 17  Nyakanga 2020 kizanyura kuri Murandasi ku urbuga rwa  youtube ya  MK1 Tv   ndetse  no kuri  Genesis  TV .

Muri iki gitaramo Danny Vumbi azafatanya n’abahanzi barimo; Bruce Melodie, Fireman, Mico The Best, Uncle Austin ndetse na Marina bose bazaba biyemeje kumutera ingabo mu bitugu bacurangirwa n’itsinda rya Neptunez Band.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in ENTERTAINMENT