Connect with us

Health

COVID-19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 22

 963 total views,  3 views today

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Nyakanga 2020, habonetse abarwayi bashya 22 b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu bipimo 2,644 byafashwe mu masaha 24 ashize, hataha abandi 15 bakize neza.

Umubare w’abamaze gukira ugera kuri 610 mu 1,194 bamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda.

Abarwayi bashya  barimo mu Mujyi wa Kigali 17 batahuwe mu babonetse mu kigo kinyurwamo by’igihe gito cya Kigali, batatu batahuwe i Rusizi n’abandi babiri babonetse muri Ngoma, bose bakaba bashyizwe mu kato ndetse n’abo bahuye bahita bakurikiranwa.

Kugeza ubu abakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze kuri 581 mu barwayi bamaze kuboneka  mu bipimo 168,899 byafashwe kuva umurwayi wa mbere yatahurwa muri Werurwe kugeza ubu.

Iki cyorezo kimaze gutwara ubuzima bw’abarwayi batatu mu Rwanda.

Igikorwa cyo gupima abantu mu buryo bwa rusange mu Gihugu kirakomeje, ndetse Akarere ka Rusizi gakomeje kuba kato mu gihe hagisuzumwa abantu ngo harebwe uko ubwandu buhagaze.

Imwe mu mirenge y’Akarere ka Rusizi n’imidugudu itandatu y’uturere tubiri tw’Umuyi wa Kigali yasubijwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo (lock down) hagamijwe gukumira ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo cyahagaragaye.

Mu tundi turere, ingendo zihuza intara  n’Umujyi wa Kigali n’ibikorwa bitandukanye by’ubuzima busanzwe birakomeje.

Ku bipimo byatangiye gufatwa abatuye mu Mujyi wa Kigali, hiyongeyeho ibifatwa abinjira muri Kigali baturutse mu bindi bice by’Igihugu.

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Imibare yatangajwe ku rwego mpuzamahanga yerekana ko muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 bageze ku 509,584 barimo 247,207 bakize n’abandi 12,000 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi bangana na 12,058,838 barimo abakize 6,991,313 n’abapfuye 549,053.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health