Connect with us

POLITICS

USAID yatanze inkunga ya miliyari Rwf605

 402 total views,  3 views today

Ikigega gishinzwe interambere cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyahaye uRwanda miliyari isheshatu na miliyoni eshano z’amafaranga.

Ayo mafaranga agenewe gushigikira ibikorwa bya leta y’uRwanda by’iterambere.

Gahunda agenewe akaba iteganyirijwe kumara imyaka itano.

Uhagarariye USAID mu Rwanda Ms. Leslie Marbury  kumwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi  Dr. Uzziel Ndagijimana bemeje amasezerano y’ubwo bufatanye muri iki cyumweru.

Iyo nkunga izakoreshwa mu guteza imbere ubukungu,ibikorwa rusange n’imiyoborere.

USAID ikaba yemeje ko muri iyo nkunga harimo igenewe kurwanya ingaruka za Coronavirus.

“Iyi nkunga ishimangira ubufatanye bufitiye leta zombi akamaro, uko uRwanda rukomeza kugera ku ntego zarwo,”Leslie Marbury, avuga ku kamaro ubufatanye bufitiye leta zombi.

Minisitiri Dr.Ndagijimana we yavuze ko bazibanda ku guteza imbere urwego rw’ubuzima,ubumenyi,abikorera,n’imiyoboyerere.

Izo nizo nzego zibanzweho cyane muri gahunda zigize Intego z’Igihugu z’Iterambere, (National Strategy for Transformation NTS1).

USAID isanzwe ifatanya na leta y’uRwanda, eta sivile, abikorera,n’inzego zibanze mu bikorwa byubaka igihugu bigamije kwongera abanyarwanda ubushobozi, kurushaho guteza imbere abikorera, no gushigikira gahunda zo gukorera mu muco.

 

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in POLITICS