Connect with us

Justice

Minisitiri w’Intebe wahozeho yafunzwe

 1,312 total views,  3 views today

Uwo muyobozi arakurikiranwaho ibyaha byo kutishyura imishahara y’abo akoresha.Ikindi aregwa n’ireme ry’uburezi rya   kaminuza ye yitwa Christian University of Rwanda rikemangwa.Ministeri y’Uburezi mu mwaka wa 2019 yandikiye uwo muyobozi abategeko bakemura ibibazo byo muri iryo shuri kw’itariki 25 Nyakanga ariko bikomeza kuba urusobe.

Ubuyobozi bw’iryo shuri bwandikiwe indi kw’itariki 4 Gashyantari 2019 irimo imyanzuro yo guhagarika kwacira abanyeshuri mu mwaka ubunza no gukemura ibibazo byose mu mezi atatu.

Muri iyo myanzuro uwanyuma yemezaga ko ibibazo bidakemuwe ishuri ryafungwa.

Hongeye gukorwa ubugenzuzi kuri iyo kaminuza ma tariki 26 kugera kuri 27 Kamena  hanyuma hemezwa ko ubuyobozi bwayo bwakwongerwa andi matariki yo kuba yakemuye ibibazo biri muri iryo shuri. Itariki ntarengwa ya 4 Kamena 2020 yemezwa kuba igihe cya nyuma kuba ibibazo byakemutse.

Ibaruha yo kw’itariki  4 Gashyantare 2020 irimo imyanzuro isaba ibikurikira,”Niba mu mezi atatu guhera uyu munsi mudakemuye burundu kandi muburyo bufatika inzitizi zose mwateje zibangamiye ireme ry’uburezi, mukereka HEC-Inama Nkuru y’Uburezi uburyo mugiye kubishyira mu bikorwa, ikizakurikiraho ni kubambura uruhushya rw’agateganyo mwari mwarahawe rwo gutangira kwigisha.”

Dominique Bahorera,Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, yemeje ko uwo muyobozi yafunzwe avuga ko iperereza ku byaha baregwa rigikorwa.

Dr. Habumuremyi yari n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe, arafunzwe.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Justice